Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intego Y’u Rwanda Ku Byerekeye Umukamo Mu Myaka Ine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Intego Y’u Rwanda Ku Byerekeye Umukamo Mu Myaka Ine

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 June 2025 10:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mu mwaka wa 2029 buri munsi mu Rwanda hazajya hakamwa Litiro miliyoni 10 z'amata.
SHARE

Mu rwego rwo kwihaza ku ntungamubiri zikomoka ku mata, MINAGRI yiyemeje ko bitarenze umwaka wa 2029 umukamo uzaba ungana na litiro miliyoni 10 ku munsi ni ukuvuga inyongera ya litiro miliyoni zirindwi ugereranyije n’uko bimeze ubu.

Kuri iki Cyumweru Tariki 01, Kamena, 2025 ubwo yizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amata nibwo Umuyobozi muri RAB ushinzwe ubworozi, Dr. Uwituze Solange yabitangaje.

Avuga ko imibare yakusanyijwe n’abakozi b’ikigo akorera n’abandi bashinzwe ibarurishamibare mu Rwanda yerekana ko inka ziyongereye muri iki gihugu mu myaka irenga 30 ishize.

Mu mwaka wa 1992, u Rwanda rwari rutunze inka 780, 000, nyuma ya Jenoside rusigarana inka 170, 000 gusa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Aho u Rwanda rubohorewe, Guverinoma yashyize imbaraga mu kongera ubwinshi bw’inka rutunze bijyanirana no kungera umukamo kandi  kugeza ubu rutunze inka Miliyoni 1.700.

Dr. Uwituze Solange ati: “Mu mwaka wa 1999, u Rwanda rwabonaga amata angana na litiro miliyoni 56 n’ibihumbi 500 buri mwaka. Icyakora wari umusaruro muto kuko wari washegeshwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994”.

Aho Girinka itangiye gushyirirwa mu bikorwa, umubare w’inka n’abazoroye wariyongereye byongera n’umukamo muri rusange.

Ni umusaruro ugaragara kuko nk’uko Uwituze abivuga, umwaka wa 2024 warangiye buri munsi mu Rwanda hakamwa litiro miliyoni eshatu z’amata ni ukuvuga litiro miliyari 1 na miliyoni 92 ku mwaka.

Uzarushaho kwiyongera mu myaka ine…

- Advertisement -

Mu rwego rwo gukomeza kuwongera, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi irateganya ko icyiciro cya kabiri cya Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) kizageza mu mwaka wa 2029 kizarangira buri munsi mu Rwanda hakamwa litiro miliyoni 10, ni ukuvuga inyongera ya litiro zirindwi buri munsi.

RAB itangaza ko ubwinshi bw’amata akamwa ku munsi buzagendana n’ubwiyongere bw’abayanywa, bikabagirira akamaro cyane cyane abana.

Dr. Solange Uwituze. Ifoto@IGIHE.

Dr. Solange Uwituze ati: “Mu mwaka wa 2010, umuntu umwe yanywaga litiro 37 z’amata buri mwaka, ariko byageze muri Kamena, 2024 umuntu umwe anywa hafi litiro 80 z’amata buri mwaka. Byikubye inshuro zirenze ebyiri mu myaka hafi 15”.

Intego ya Guverinoma ni ukugera ku cyerekezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) cy’uko nibura buri mwaka umuntu umwe akwiye kunywa litiro 200 z’amata.

TAGGED:AbanyarwandaAmatafeaturedInkaJenosideMinisiteriRABUbworoziUmukamoUwituze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Irakoresha Ibifaro Bitarimo Ingabo Mu Ntambara Na Hamas
Next Article RIB Igeze He Umukoro Perezida Kagame Yayihaye?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Impungenge Ku Birayi Byongererewe Ubushobozi Zishire-Umushakashatsi Wa RAB

Trump Yahagaritse Ingendo Ziva Mu Bihugu 12 Zijya Muri Amerika

Nyamagabe Igiye Guhabwa Amazi Ku Bayituye Bose

Abanyeshuri Ba Kaminuza Nkuru Y’Uburundi Bafitiye Ubwoba Amatora

Ifu Y’Ifi: Ubundi Buryo Bwo Kurwanya Indyo Mbi Mu Bana B’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo

Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi

Abayahudi Baramagana Ibyo Israel Ikorera Muri Gaza

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

DRC: Abasirikare Ku Rugamba Barya Mu Minsi 15 Gusa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rugiye Gufungura Ambasade Muri Algeria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uko Ibipimo By’Imibereho Y’Abatuye Umujyi Wa Kigali Bihagaze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ubuzima, Uburezi…Inkingi Z’Umubano W’u Rwanda N’Ubusuwisi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Cardinal Kambanda Ari Muri Uganda Mu Kuzirikana Abahowe Imana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?