Mu rwego rwo kwihaza ku ntungamubiri zikomoka ku mata, MINAGRI yiyemeje ko bitarenze umwaka wa 2029 umukamo uzaba ungana na litiro miliyoni 10 ku munsi ni ukuvuga inyongera ya litiro miliyoni zirindwi ugereranyije n’uko bimeze ubu.
Kuri iki Cyumweru Tariki 01, Kamena, 2025 ubwo yizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amata nibwo Umuyobozi muri RAB ushinzwe ubworozi, Dr. Uwituze Solange yabitangaje.
Avuga ko imibare yakusanyijwe n’abakozi b’ikigo akorera n’abandi bashinzwe ibarurishamibare mu Rwanda yerekana ko inka ziyongereye muri iki gihugu mu myaka irenga 30 ishize.
Mu mwaka wa 1992, u Rwanda rwari rutunze inka 780, 000, nyuma ya Jenoside rusigarana inka 170, 000 gusa.
Aho u Rwanda rubohorewe, Guverinoma yashyize imbaraga mu kongera ubwinshi bw’inka rutunze bijyanirana no kungera umukamo kandi kugeza ubu rutunze inka Miliyoni 1.700.
Dr. Uwituze Solange ati: “Mu mwaka wa 1999, u Rwanda rwabonaga amata angana na litiro miliyoni 56 n’ibihumbi 500 buri mwaka. Icyakora wari umusaruro muto kuko wari washegeshwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994”.
Aho Girinka itangiye gushyirirwa mu bikorwa, umubare w’inka n’abazoroye wariyongereye byongera n’umukamo muri rusange.
Ni umusaruro ugaragara kuko nk’uko Uwituze abivuga, umwaka wa 2024 warangiye buri munsi mu Rwanda hakamwa litiro miliyoni eshatu z’amata ni ukuvuga litiro miliyari 1 na miliyoni 92 ku mwaka.
Uzarushaho kwiyongera mu myaka ine…
Mu rwego rwo gukomeza kuwongera, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi irateganya ko icyiciro cya kabiri cya Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) kizageza mu mwaka wa 2029 kizarangira buri munsi mu Rwanda hakamwa litiro miliyoni 10, ni ukuvuga inyongera ya litiro zirindwi buri munsi.
RAB itangaza ko ubwinshi bw’amata akamwa ku munsi buzagendana n’ubwiyongere bw’abayanywa, bikabagirira akamaro cyane cyane abana.
Dr. Solange Uwituze ati: “Mu mwaka wa 2010, umuntu umwe yanywaga litiro 37 z’amata buri mwaka, ariko byageze muri Kamena, 2024 umuntu umwe anywa hafi litiro 80 z’amata buri mwaka. Byikubye inshuro zirenze ebyiri mu myaka hafi 15”.
Intego ya Guverinoma ni ukugera ku cyerekezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) cy’uko nibura buri mwaka umuntu umwe akwiye kunywa litiro 200 z’amata.