Kajugujugu Za RDF Zifashishijwe Mu Gukwirakwiza Inkingo Za COVID-19

Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu rwego rwo kugeza inkingo za COVID-19 mu bice bigoye kugezwamo imodoka, uyu munsi hifashishwa kajugujugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04, Werurwe, 2021 nibwo imodoka z’ibitaro by’uturere zaje i Masoro kuhakura inkingo kugira ngo zigezwe mu bitaro byo mu Ntara.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko izo kajugujugu z’Ingabo z’u Rwanda na Polisi zifashishijwe “mu kugeza inkingo za COVID-19 mu bice bya kure mu turere 14 dutandukanye.”

Izo nkingo zagiye zakirwa n’ibitaro by’uturere ari nabyo bigomba kuzigeza mu bigo nderabuzima.  Zizahabwa abazikeneye mu masaha ari imbere guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 05, Gashyantare, 2021.

- Advertisement -

Biteganywijwe ko binyuze muri COVAX, kugeza muri Gicurasi 2021 u Rwanda ruzaba rumaze guhabwa inkingo 744.000 za AstraZeneca na 102.960 za Pfizer/BioNTech.

i Nyagatare

i Gatsibo
i Kirehe
i Rubavu
i Nyaruguru
i Burera.
i Huye
Iyi ndege iparitse mu Murenge wa Ngoma i Huye
i Gisagara
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version