Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inteko Ishinga Amategeko Y’u Rwanda Yashimye Umubano Warwo N’Ubumwe Bw’u Burayi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko Y’u Rwanda Yashimye Umubano Warwo N’Ubumwe Bw’u Burayi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 December 2022 2:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa avuga ko u Rwanda rushima uko umubano warwo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uhagaze muri iki gihe.

Ni nyuma y’uko uyu muryango wemeye gutanga miliyoni € 20 yo gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique.

Hon Mukabalisa yabibwiye Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra baraye bahuriye mu Biro bye biri mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Donatille Mukabalisa avuga ko bishimira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugaragarira mu nzego zirimo no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Mukabalisa ati: “Twishimiye umubano mwiza hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’igihugu cyacu. Turashimira inkunga badutera mu rwego rw’ubuhinzi, uburezi, ingufu, ubuzima no mu nzego nyinshi zigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu cyacu. Tunabashimira inkunga bateye abasirikare bacu n’abapolisi bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique.”

Avuga ko bashimiye Ambasaderi Belen Calvo Uyarra ku nkunga batera Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Iyo nkunga niyo ifasha Inteko ishinga amategeko muri byinshi harimo n’ibikorwa byo kugenzura Guverinoma.

Si  muri uyu mujyo gusa kuko inafasha Inteko mu bikorwa byo gushyiraho amategeko binyuze mu kumva ibitekerezo by’abaturage.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, ku ruhande rwe, yavuze ko yasuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe aho umubano uyu muryango ufitanye n’u Rwanda uhagaze.

Banarebeye hamwe uko warushaho gushimangirwa, ugafasha iki igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere kuzayivamo ‘igihugu’ gifite ubukungu bugeranyije( middle- income) mu mwaka wa 2035.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatilla Mukabalisa yakiriye Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra ari kumwe na ba Visi Perezida b’Inteko Umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza na Sheikh Musa Fazil Harerimana.

TAGGED:AbadepiteBurayifeaturedIntekoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abafana Ba Diamond B’i Kigali Bamanjiriwe
Next Article Abafana Bati: ‘Ibya Rayon Sports Birayoberanye’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?