Intiti 400 Zisaba Ko Ubwicanyi Bukorerwa Abo Muri DRC Bavuga Ikinyarwanda Buhagarikwa

Yolande Mukagasana

Ihuriro ry’abantu 400 biganjemo intiti bihurije hamwe inyandiko isaba Umuryango Mpuzamahanga kwamagana no gukora ibishoboka byose ubwicanyi bukorerwa abaturage ba DRC bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda bugahagarara.

Abo bantu barimo abanditsi bakomeye nk’umunya Senegal witwa Boubacar Boris Diop, Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’Umunyarwanda  ukomoka mu Bufaransa Gaël Faye, Abanyarwandakazi basanzwe ari abanditsi ari bo Yolande Mukagasana, Esther Mujawayo na Félicitée Lyamukuru.

Barimo kandi Professor Charles Murigande wahoze ari Umudipolomate ukomeye mu Rwanda ndetse na Dr. Alain  Destexhe wahoze muri Sena y’Ububiligi.

Bose hamwe bakomoka mu bihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Canada, Ubufaransa, u Rwanda, Uburundi, Ububiligi na Papouasie Nouvelle-Guinée.

- Kwmamaza -
Boubacar Boris Diop

Inyandiko yabo itanga umuburo ko iyo abantu bajya gukorerwa Jenoside, bitangira bisa nk’uko, muri iki gihe, ibintu bimeze muri DRC.

Bavuga ko amateka ari uko abyerekana; bityo ko abakomeye bo ku isi bakwiye gukumira ko ibyo ari nabyo byaba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Muri iyo baruwa The New Times ivuga ko yabonye, hari igika kigira kiti: “Ibisobanuro bidakwiye by’ibiri kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bituma abantu batamenya ukuri kw’akaga kari kugera ku batuye kiriya gihugu bavuga Ikinyarwanda. Baricwa, imibiri yabo ikaribwa, bagatwikwa ku manywa y’ihangu”.

Abahanga banditse iyo baruwa banenga amahanga ko agendera ku bivugwa by’uko u Rwanda witwaza M23 rukajya gusahura Congo, kubibona gutyo bigatuma amahanga adatabara abugarijwe n’akaga.

Gaël Faye

Bemeza ko ibikorerwa abaturage ba DRC b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda ari akaga gakomeye, batezwa n’imitwe y’inyeshyamba zifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni ingengabitekerezo yenyegezwa n’abagize umutwe wa FDLR bafatanya n’urubyiruko rukorana na Leta ya DRC rwitwa Wazalendo.

Abanditse iyo baruwa banenga MONUSCO ko igihe cyose yamaze ikorera muri DRC nta butabazi burambye yahaye abari bugarijwe ahubwo igahitamo gukorana n’uruhande rubarwanya ari rwo rwa Leta ya Kinshasa.

Basaba abarebwa n’ibyanditswe muri iyo nyandiko kuzasuzumana ubwitonzi iki kibazo, bakareba uruhare MONUSCO yagize muri ibyo byose bitewe n’uburangare, bakabasaba kandi kuzagenzura bakabona ishingiro ry’impungenge z’u Rwanda ku mutekano warwo hanyuma bakanareba uruhande rutakurikije amasezerano hagati ya DRC na M23.

Dr. Alain Destexhe

Indi nama batanga ni iyo kureba niba ubufasha DRC iha imitwe yica abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi itaba impamvu nyayo yo guhagarika imikoranire y’amahanga n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Mu rwego rwo gutuma amahoro agaruka kandi akaba arambye, intiti zanditse iyo baruwa zivuga ko UN igomba gushaka umuhuza impande zose zemera, agahuza abahanganye.

Félicitée Lyamukuru

Bemeza ko uwo ariwe watuma abakorerwa ibya mfura mbi biruhutsa, bakabona amahoro bakabana na bagenzi babo batuje.

Abayanditse batanga undi muti w’ikibazo bavuga ko gikunze kugarukwaho cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikunze kuvugwa ko bukorwa bujura.

Professor Charles Murigande

Kuri bo, igikwiye kuri iyo ngingo ni ugushyiraho itsinda mpuzamahanga ryo gusuzuma amasezerano yose y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro DRC yasinyanye n’abafatanyabikorwa bayo, hakarebwa niba hari ababikora binyuze mu bundi buryo.

Abanyamadini nabo basabirwa kwinjizwa mu rugendo rwo kugarura amahoro mu gihugu, bakabikorwa binyuze mu biganiro batanga aho basengera, aho bahurira n’abayoboke babo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version