Intiti Y’Umunyarwanda Yahawe Inshingano Muri OMS/WHO

Professor Emile Bienvenu ni Umunyarwanda wahawe inshingano zo kuyobora Akanama Ngishwanama k’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi kiga ku buziranenge bw’imiti n’ibiribwa. Akigera mu kazi yahise akoresha inama yakiriwemo abakozi bashya bazakorana.

Urwego agiye kuyobora ni urwego bita Steering Committee for the WHO Member State Mechanism on Substandard and Falsified Medical Products.

Kuba yagizwe umuyobozi w’iri shami rishinzwe kwita ku buziranenge bw’imiti birerekana umwanya Abanyarwanda bafite mu rwego rw’ubuzima ku rwego rw’isi kandi si mu buzima gusa ahubwo hari no zindi nzego mpuzamahanga.

Nta gihe kinini gishizwe Ernest Rwamucyo nawe atorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF ku rwego rw’isi.

- Advertisement -

Rwamucyo asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Professor Emile Bienvenu nk’umuntu wari umaze igihe ayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, azafasha abagize iriya Komite kurushaho kugira ubumenyi n’ubunararibonye mu byekereye imiti n’uburyo irindwa kwandura mu nyungu z’abatuye isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version