Rwanda: Abasenateri Barasaba Inzego Guhagurukira Abuzukuru Ba Shitani

Abasenateri  bari mu ngendo mu Turere tw’u Rwanda basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gushyira iherezo ku bujura n’urugomo bikorwa n’agatsiko k’insoresore zigize ibihazi bazwi nk’Abuzukuru ba Shitani.

Abo Buzukuru ba Shitani biganjemo n’abana bato bakunze kuvugwa mu Mujyi wa Rubavu mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi.

Ku wa 11, Mutarama, 2024, ni bwo Visi Perezida wa Sena, Espérance Nyirasafari na Marie Rose Mureshyankwano basuye za koperative z’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Rubavu baganira n’abahagarariye abanyamuryango bayo.

Mu bibazo by’ingutu byatanzwe n’abaturage harimo icy’insoresore ziyise ‘Abuzukuru ba Shitani’.

- Advertisement -

Abo Buzukuru biyise ko ari aba Sekibi, bavugwaho kwamburwa abaturage ku manywa y’ihangu, abibasirwa cyane bakaba abo  Mirenge ya Nyamyumba, Mudende na Bugeshi.

Esperance Nyirasafari avuga ko kuba muri Rubavu hari abantu bitwa batyo kandi barangwa n’urugomo biha Rubavu isura mbi kandi isanzwe ari ahantu hitabirwa n’abakerarugendo.

Yasabye abaturage bose gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo ibibazo by’ubujura n’urugomo bishire.

Ati: “ Rwose ibi bintu, Akarere kacu k’ubukerarugendo, kumva ngo abajura, kumva ngo abuzukuru, abo banyagwa biyita n’amazina mabi. Aho turi tubirwanye uko umuntu ashoboye mu bushobozi bwe.”

Senateri Nyirasafari yavuze ko mu munsi yashize batumvaga ukuntu abantu muri Rubavu bagomba kwigira gutyo, ashimangira ko nta mpamvu yo kujenjekera abo ‘basambo’.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper avuga ko hari ingamba zafashwe zo guhangana n’abo bantu.

Ati:  “Ibibazo by’urugomo dufite ingamba nyinshi turi gukoresha kandi tuzanakomeza gukoresha tuzabikemura, ndumva kuri njye atari ikibazo.”

Mu Ugushingo 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abaturage kurandura icyo kibazo, busaba ko nta muntu wemerewe gukoresha izina “Abuzukuru ba shitani’  kuko ngo ritiza umurindi izo nsoresore.

Abo buzukuru ba Shitani ni bantu ki?

Abuzukuru ba shitani ni abantu bakiri bato kuko muri rusange bafite hagati y’imyaka 15 na 20 nk’uko umwe mu banyamakuru bakorera muri Rubavu yabibwiye Taarifa.

Imwe mu mpamvu ituma abo bana bahinduka abagizi ba nabi ngo ni uko ababyeyi babo b’Abagoyi babyara abana benshi bamara gukura bamwe bakabura uburere bakaboneza iy’umuhanda kuba Abuzukuru.

Mu bujura bwabo bakunda gutegera ahantu hari umwijima kuko henshi muri Rubavu nta matara y’umutekano aba ku ngo z’abaturage bigatiza umurindi abo bambuzi.

Iyo bambura abantu bakunda gutegera ahantu hijimye kandi kandi mu mfunganwa.

Mu mwaka ushize umwe mu bayobozi b’Abuzukuru ba Shitani wari wariyise DPC yararashwe bituma bamwe mu bo bakorana bacubya umurego.

Umuturage w’i Rubavu witwa Muhizi yabwiye Taarifa ko ubuyobozi buramutse buhagurukiye iki kibazo gishobora gucika kuko ntacyananira ubuyobozi bw’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version