Intumwa Za Uganda Zongeye Guhura N’iz’u Rwanda

I Kigali hateraniye inama yahuje abayobozi mu by’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda n’aba Uganda. Imwe mu ngingo zikomeye ziri bwigweho, ni ukurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyanzuriwe mu nama  zayibanjirije ize ryakozwe.

Ni inama izamara iminsi itatu, ikaba ibaye ku nshuro ya 11.

Uruhande rw’u Rwanda ruhagarariwe na Shakilla Kazimbaya Umutoni, akaba ari umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda.

Intumwa za Uganda zo ziyobowe na Amb Elly Kamahungye nawe akaba ashinzwe imikoranire mpuzamahanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda.

- Kwmamaza -

Shakilla Umutoni yavuze ko biriya biganiro ari ingenzi kandi ko intego ari ukugira ngo ibihugu byombi bikomeze bibane amahoro mu nyungu z’ababituye

Shakilla Umutoni ati: “ Iyi nama ya 11 hagati y’u Rwanda na Uganda ni ingirakamaro kandi yerekana ubushake bw’abayobozi b’ibihugu byombi mu guharanira ko ibintu bigenda neza.”

Shakilla Kazimbaya Umutoni

Uganda imaze iminsi mu biganiro n’u Rwanda bigamije kurushaho kunoza imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama izamara iminsi itatu ibera mu Rwanda.

Hagati ya Kigali na Kampala higeze kuba umwuka mubi watangiye mu mwaka wa 2018 ubwo Uganda yashinjaga u Rwanda kuyihungabanyiriza umutekano, u Rwanda rukayishinja guhohotera abaturage barwo.

Nyuma haje kuba inama z’ubuhuza zatumye Kigali na Kampala bongera kubana neza.

Uyu mubano mwiza watumye hafungurwa imipaka yari yarafunzwe ku mpande zombi, biza gutuma umubano wongera kuba mwiza.

Inama iri kubera mu Rwanda izarebera hamwe aho  bigeze binozwa.

Abayobozi bari bahagarariye buri ruhande
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version