Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo yatangije umushinga ugamije kuzafasha abahinzi guhinga bakeza kandi ibyeze bigatunganywa kugira ngo bizagirere benshi akamaro.
Ni umushinga wiswe KWIZAHA Minisiteri y’ubuhinzi izakorana n’abafatanyabikorwa bayo barimo Umuryango w’Ubumwe bw’ubumwe bw’u Burayi, Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga ndetse n’icyo muri Luxembourg kitwa Luxembourg Development Cooperation Agency (LuxDev).
Uyu mushinga uzashyira mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2023 n’umwaka wa 2026.
Imirongo migari igize uyu mushinga izashyira imbaraga mu burobyi, ubworozi bw’amafi no mu rwego rw’abahinga imbuto n’imboga.
Abahanga mu buhinzi bavuga ko bazashyira imbaraga mu buhinzi no kwita ku bikomoka ku mafi, bigakorwa haba mu gihe cyo guhinga, mu gihe cyo gusarura, guhunika ndetse no kubyaza umusaruro ibyasaruwe bikabyazwa umusaruro ‘mu bundi buryo’.
Mu bufatanye bw’izi nzego, hazarebwa uko abahinzi b’ibihingwa runaka cyangwa aborozi b’amafi bahuzwa n’ibigo bitanga inguzanyo kugira ngo ubuhinzi bugirwe ubw’ubucuruzi.
Uriya mushinga wateganyirijwe Miliyoni 15 z’ama Euros, akazanashorwa mu guhugura abahinzi n’aborozi barebwa n’uriya mushinga.
Ambasaderi w’Umuryango w’u Burayi mu Rwanda Belén Calvo Uyarra avuga ko bahisemo gukorana n’u Rwanda muri uru rwego kugira ngo barufashe mu ntego zarwo zo kwihaza mu biribwa ku barutuye.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri avuga ko ari imikoranire y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ari ingenzi no mu by’ubuhinzi.
Ashima ko muri gahunda ya KWIHAZA Project hari abantu benshi bazahabwa akazi.