Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inyangabirama Ntizishimiye Ko Kagame Akomeza Kutuyobora- Rutaremara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Inyangabirama Ntizishimiye Ko Kagame Akomeza Kutuyobora- Rutaremara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 September 2023 9:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Akanana Ngishwanama zigira Umukuru w’igihugu inama Tito Rutaremara asanga Abanyarwanda benshi bakunda Perezida Kagame Paul kubera uko yabateje imbere, akabafasha kwiha agaciro mu mahanga.

Abatabyumva batyo ngo ni inyangabirama.

Avuga ko imwe mu ngingo zibyerekana ari uko aho Abanyarwanda bamenyeye inkuru y’uko Perezida Kagame yongeye kwemera ko azaba umukandida mu matora ya Perezida ateganyijwe muri 2024 benshi bishimye, barabyina,

Ngo bagize  bati: “ Naze atuyobore igihugu cyacu kiracyamukeneye”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku ruhande rwa Tito Rutaremara abatabyumva batyo ni inyangabirama zitifuriza u Rwanda amahoro.

Kuri X, Tito Rutaremara yanditse ati: “ Abanyarwanda benshi bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda, kugeza igihe imbaraga ze z’umubiri zimubujije kuyobora kuko imbaraga z’ibitekerezo zo azazihorana.”

Avuga ko igihe cyose uru Rwanda rutaragera ku ntera y’amajyambere nk’iy’ibihugu byasenye Afurika, u Rwanda ruzakenera ubuyobozi bwa Kagame cyangwa hakaboneka undi wamera nkawe.

Rutaremara avuga ko hari ibihugu bitifuza ko abaturage b’Afurika bagira umuyobozi umeze nka Kagame, ngo niyo mpamvu  ibyo bihugu bimurwanya kandi bikamuvuga nabi buri gihe.

Kuri we icy’ingenzi ni uko Abanyarwanda benshi bamukunda kandi bamuri inyuma, bakemera ibitekerezo bye.

- Advertisement -

Hashize igihe gito Perezida Kagame abwiye Jeune Afrique ko nta kabuza aziyamamaza mu mwaka wa 2024 mu matora y’Umukuru w’igihugu.

François Soudan ukuriye ubwanditsi bw’iki kinyamakuru yabajije Perezida Kagame ati: “Muri Mata, 2023 mwatorewe kungera kuyobora FPR ku majwi angana na 98,8%. Benshi bahise babona ko muzaba n’umukundida wa FPR mu matora azaba mu mwaka wa 2024. Ese niko bizagenda?”

Paul Kagame mu magambo macye yaramusubije ko ibyo avuze ari byo koko, ko aziyamamaza nta kabuza.

Yagize ati: “Uvuze ko ari ko abantu babona ko bigaragara ko nzaba umukandida? Nibyo koko niko bimeze. Ndi umukandida wa FPR bidasubirwaho.”

TAGGED:AmatorafeaturedFPRInkotanyiKagameRutaremeraRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda Igiye Gukora Ibarura Rusange Ry’Abaturage N’Imiturire
Next Article Abadepite Bashinje RURA Kubangamira Ubufatanye Mu Banyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?