Inyeshyamba Zigaruriye Umurwa Mukuru W’Agace Ka Tigray Muri Ethiopia

Umutwe uhanganye n’ingabo za Leta ya Ethiopia wigaruriye umurwa mukuru w’agace ka Tigray, Mekelle, nyuma y’imirwano imaze iminsi ihanganishije ingabo za Leta n’izishamikiye kuri Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu murwa wafashwe ubwo ingabo za Leta zari zimaze kuva mu birindiro byazo muri Tigray, mu gihe Leta yasabaga ko imirwano yaba ihagaze ku mpamvu z’abakeneye ubutabazi.

Leta yatangije intambara kuri TPLF mu mwaka ushize. Uyu mutwe ugizwe n’abantu bahoze bakomeye mu butegetsi bwa Ethiopia, bashinjwa kwigomeka ku buryo iryo shyaka mu gihugu risigaye rifatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Kurebana ay’ingwe byatangiye ubwo abarigize bigomekaga ku mpinduka muri politiki zari zirimo kuzanwa na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed.

- Advertisement -

Guverinoma yaje kwigarurira Mekelle mu Ugushyingo 2020, mu ntambara yasize abantu basaga 350,000 bugarijwe n’inzara, abarenga miliyoni ebyiri bakava mu byabo.

Nyuma y’imirwano yabaye kuri uyu wa Mbere, byaje gutangazwa ko Mekelle ubu igenzurwa na Tigray Defence Forces.

Umwe mu bayobozi mu nzego za Leta yemereye AFP ko inyeshyamba zigaruriye Mekelle.

Abayobozi baherukaga gushyirwaho muri ako gace nabo bahunze.

Imiyoboro y’itumanaho yose yahise icibwa, ku buryo bisa n’aho Tigray yatandukanyijwe n’ibindi bice by’isi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, Henrietta Fore, yavuze ko ingabo za Leta zinjiye mu biro byabo muri Mekelle, zangiza itumanaho ryabo rikoresha ibyogajuru.

Nta jambo ryeruye guverinoma iratangaza niba wenda ingabo zayo zavuye muri Tigray, gusa yakomeje gusaba ko imirwano yaba ihagaze kubera impamvu z’abakeneye ubutabazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version