Israel Yaguye Umubano N’Abarabu

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel Yair Lapid yafunguye Ambasade y’igihugu cye muri Leta ziyunze z’Abarabu, yubatswe Abu Dhabi. Ni indi ntambwe nziza Israel iteye mu gutsura umubano wayo n’ibihugu by’Abarabu.

Israel yemera kubana n’igihugu icyo aricyo cyose kiyemera nk’igihugu cyigenga kigomba kubaho.

Ibihugu byose bitemera ko Israel  yigenga kandi ari igihugu kigomba kubaho mu mahoro nayo ntibana neza nacyo.

Urugero ruzwi hafi na buri wese ni umbano wayo na Iran.

- Kwmamaza -

Minisitiri Yapid ari mu bihugu byiyunze by’Abarabu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Mu ijambo yagejeje ku bantu bari aho yafunguriye iriya Ambasade, Yair Lapid yashimye uruhare uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yagize mu gutsura umubano Israel ifitanye na Leta zunze z’Abarabu.

Israel kandi isanzwe ibanye neza na Bahrain, Sudani na Maroc.

Lapid yagize ati: “ Israel ishaka amahoro kandi cyane cyane n’abaturanyi bayo. Israel izahoraho kandi Uburasirazuba bwo Hagati ni iwacu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu Bwana  Ahmed Al Sayegh niwe wamwakiriye.

Min Yair Lapid ubwo yagezaga ijambo ku bandi banyacyubahiro

YnetNews.com yanditse ko nta muyobozi wa Israel waherukaga gusura Leta zunze ubumwe z’Abarabu kuva hasinywa amasezerano yiswe Abraham Accords.

Amasezerano yitiriwe aya Abraham Accords yavugaga ko Israel igomba kubana n’ibindi bihugu by’Abarabu haba ibiri mu gace ituyemo n’ibindi kandi buri ruhande rukubaha urundi.

N’ubwo ari uko  bimeze ariko, kugeza ubu Israel ntiremeranya n’Amerika uko byombi byakwitwara ku kibazo cya Iran ihora ivuga ko idashaka ko Israel ibaho.

Amerika ishaka ko ikibazo Israel ifitanye na Iran cyakemurwa mu buryo budashingiye cyane ku ntambara, ahubwo agashingira ku biganiro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version