Shampiyona Zo Mu Cyiciro Cya Mbere Zakomorewe

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko imyitozo n’imikino muri shampiyona z’icyiciro cya mbere byakomorewe, ariko amashyirahamwe y’imikino azajya abanza kubisabira uburenganzira, agaragaze uko azirinda COVID-19.

Imikino mu Rwanda imaze iminsi yarahagaze, kereka ku makipe yakinaga imikino mpuzamahanga.

Shampiyona y’umupira w’amaguru yahagaritswe ku wa 12 Ukuboza 2020, hashingiwe ku bugenzuzi bwagaragaje ko hari aho abakinnyi bari bacumbitse mu mwiherero w’amakipe yabo bagasohoka cyangwa bagasurwa uko bashatse, kandi amabwiriza yo kwirinda abibuza.

Ibyo byahujwe n’uburyo ibipimo byari bikomeje gufatwa mu makipe kuva ubwo shampiyona yatangiraga mu Ukuboza 2020, byari bikomeje kugaragaza ubwandu bwa COVID-19.

- Advertisement -

Mu mabwiriza yasohotse kuri uyu wa Kane, Minisiteri ya Siporo yavuze ko imikino yo mu cyiciro cya mbere ishobora gusubukurwa.

Yagize iti “Imyitozo n’amarushanwa (shampiyona) by’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu mikino biremewe habanje kubisabira uburenganzira Minisiteri ya Siporo.”

Yasabye ko mbere na nyuma y’imyitozo abakinnyi bagomba kwambara agapfukamunwa, kimwe no mu myitozo idasaba ingufu.

Biteganywa ko mu gusaba uburenganzira, Ishyirahamwe rizajya ryandikira Minisiteri, maze uburenganzira bugatangwa nyuma y’isesengura rya Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zizubahirizwa.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version