UN Ntishyigikiye Uganda Mu Bitero Yagabye Muri DRC

MONUSCO

Nyuma y’uko ingabo za Uganda zitangije intambara ku bagize Umutwe ADF baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Umuvugizi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri kiriya gihugu(MONUSCO) witwa Mathias Gillman yavuze ko badashyigikiye iriya ntambara kandi ko nta bufasha na bumwe bazaha Uganda.

Hashize iminsi micye ingabo za Uganda, UPDF, zitangije intambara yeruye ku barwanyi ba ADF bamaze igihe baraciye ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Bivugwa ko Perezida Museveni wa Uganda yabanje kubyumvikanaho na mugenzi we Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo mbere y’uko ategeka ingabo ze kwambarira urugamba.

Mu kiganiro Umuvugizi wa MONUSCO yahaye abanyamakuru, yababwiye ko inshingano zabo zibabuza kugira igihugu bashyigikira kiramutse kije mu ntambara ibera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

The Monitor yanditse ko Gillman yabwiye abanyamakuru ati: “ Ubutumwa twahawe butwemerera gufasha ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko ntibutwemerera kugira ikindi gihugu dufasha kiramutse kifatanyije n’ingabo z’iki gihugu.”

Mathias Gillman (Photo@The Monitor)

N’ubwo avuga ibi ariko, ni ngombwa kwibuka ko MONUSCO ifite abasirikare 14,000 bari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu bikorwa byo guhangana n’abarwanyi bahagize indiri yabo.

Muri aba barwanyi harimo n’aba ADF.

Hari amashusho aherutse kugaragara ku mbunga nkoranyambaga yerekana ingabo za Uganda zirasa amasasu menshi bivugwa ko yoherezwaga mu birindiro bya ADF.

Iyi ADF ifite amateka maremare haba muri Uganda aho yavukiye haba no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho itegurira ibikorwa byayo.

Yatangiye gukorera muri iki gihugu mu mwaka wa 2007.

Tugarutse ku byerekeye Uganda na UN, Perezida Museveni aherutse kuvuga ko abasirikare ba MONUSCO bagiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gukora ubukerarugendo.

Kuri we, ngo nta kintu gifatika cyahabajyanye uretse kurya amafaranga no gutembera.

Gillman we avuga ko ibikorwa bya gisirikare bihuje ingabo za Uganda n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo bizagira ingaruka mbi ku baturage bo mu gace biri gukorerwamo.

Avuga ko kugira ngo ibikorwa bya ziriya ngabo bizagere ku ntego, ari ngombwa ko abaturage babigiramo uruhare, ntibashyirwe ku ruhande nk’indorerezi.

Yongeraho ko n’ibihugu byo mu Karere nabyo bigomba kugira uruhare runaka muri iriya ntambara ariko yirinze kugira ibyo avuga mu izina.

Intara ya Ituri aho intambara iri kubera ikubye kabiri ubunini bw’u Bubiligi.

Biteganyijwe ko ubutumwa bwahawe MONUSCO bugamba kuzarangira tariki 20, Ukuboza, 2021 nk’uko Umwanzuro Nomero 2556 wa UN wabyemeje mu mwaka wa 2020.

Imikorere ya ADF Iherutse Gushaka Guhungabanya U Rwanda Bigapfuba

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version