U Bufaransa Bwimye U Rwanda Zimwe Mu Nyandiko Ku Ruhare Rwabwo Muri Jenoside

Raporo yamuritswe n’u Rwanda yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare mu gutuma Jenoside ishoboka, gusa bisobanurwa ko raporo igamije kugaragaza amateka, itagamije kugira abo ikurikiranaho ibyaha.

Iyo raporo igaragaza ko umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wari wubakiye hagati ya ba Perezida Juvenal Habyarimana na Francois Mitterrand.

Hatangwa urugero rw’uruzinduko yagiriye i Paris muri Mata 1990, yakirwa muri Élysée(Ibiro By’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa), Mitterrand amwemerera inkunga ya miliyoni $25.5 zo gutangira televiziyo y’igihugu. Yanamuhaye impano y’indege Falcon 50, yari ifite agaciro ka miliyoni $10.

Ni indege yasimburaga indi yari ishaje nayo Habyarimana yari yarahawe na Georges Pompidou wari Perezida w’u Bufaransa, mu 1974.

- Kwmamaza -

Mu nyanzuro y’iyo raporo, harimo ko u Rwanda hari inyandiko rwari rukeneye kwifashisha, ariko u Bufaransa bwanga kuzitanga.

Iti “Guverinoma y’u Bufaransa ikomeje guhishira uruhare rwayo muri Jenoside binyuze mu kubika inyandiko z’ingenzi.”

“Muri iri perereza, Guverinoma y’u Rwanda yatanze ubusabe inshuro eshatu isaba izo nyandiko bwakiriwe na Guverinoma y’u Bufaransa ku wa 20 Ukuboza 2019, ku wa 10 Nyakanga 2020, na 27 Mutarama 2021. Uretse kwemeza ko bakiriye ubusabe, Guverinoma y’u Bufaransa ntabwo yasubije ibyo twayisabye.”

Yavuze ko ariko nyuma y’inyandiko ziheruka gushyirwa ahabona, bitanga icyizere mu gushyira ahabona ukuri.

Iyo raporo yiswe “Jenoside Yagaragariraga buri wese: Uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda”, yakozwe n’ikigo cy’abanyamategeko cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Levy Firestone Muse (LFM) LLP, bisabwe na Guverinoma y‘u Rwanda mu 2017. Mu kuyandika kandi harimo n’uruhare rw’ibigo bya Certa Law, MRB Attorneys na Trust Law Chambers.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko n’ubwo yakozwe n’abanyamategeko, itari igamije gushaka ibyaha byajyanwa mu nkiko.

Ati “Ni raporo yakozwe hagambiriwe kureba inyandiko ziriho, gushaka ubuhamya, yerekana ibyabaye ku buryo bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

“Ni yo mpamvu igaragaza ibyo ngibyo, ariko ntabwo icyo yari igambiriye ari ukuvuga ngo uyu nguyu yakurikiranwaho ibyaha ibi n’ibi, nta n’ubwo duteganya ko Leta y’u Rwanda izabiheraho ngo igire abantu ikurikirana.”

Yavuze ko hari inyandiko zimwe zikiri ibanga ziri mu Bufaransa, ariko gucukumbura amateka bizakomeza.

Bimwe mu bigaragazwa na raporo

Ubwo RPF yinjiraga mu Rwanda, Perezida Habyarimana yahamagaye i Paris yitabwa na Jean-Christophe Mitterrand, umuhungu wa Perezida Mitterand.

Uwo muhungu ngo yaje kubwira umunyamateka Gerard Prunier ati “tugiye kumwoherereza abasore bake,” ku buryo bizeraga ko “ibintu byose bizaba birangiye mu mezi abiri cyangwa atatu.”

Kugeza ku wa 5 Ukwakira hari hamaze kugera abasirikare 300 mu cyiswe Operation Noroît.

Bari mu bikorwa birimo gutoza abasirikare n’abajandarume. Hari n’amakuru yagaragaje ko bwarwanye ku ruhande rw’ingabo za Habyarimana, harimo n’aho bwakoresheje indege i Gabiro.

Ubwo abo basirikare bavaga mu Rwanda mu Ukuboza 1993, basize abasirikare 25 bo gutanga imyitozo ku ngabo za FAR, bunatanga imbunda nyinshi. U Bufaransa kandi bwagize uruhare mu guharabika Inkotanyi mu binyamakuru.

Muri iyo raporo hagenda hifashishwa ubuhamya bw’abarimo Perezida Paul Kagame, Gen Charles Kayonga, Gen James Kabarebe, Eric Murokore, Richard Sezibera, Emmanuel Karenzi Karake n’abandi.

Iyo raporo inagaragaza ko Abafaransa bahaye intwaro ingabo zari zimaze gutsindwa urugamba, zirimo no kuzifasha guhungira muri Zaire.

Mu ngero z’uburyo Leta ya Habyarimana yari ishyigikiwe n’u Bufaransa, harimo n’uburyo mu Mata 1994 bwakiriye abayobozi ba Leta y’inzibacyuho yakoraga Jenoside, bakirwa i Paris.

U Rwanda rugaragaza ko nta buhumyi bwabayeho kuri abo bategetsi cyangwa kutamenya gahunda ya Jenoside, ibyemezo byose babifashe bazi neza ko iyo Leta ari nyirabayazana w’umugambi wo gutsemba Abatutsi mu Rwanda.

U Bufaransa bwakomeje guhakana uruhare rwabwo

Iyi raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagerageje kuyobya uburari mu magambo uhereye kuri Perezida Mitterrand ubwe, wavuze ko nta ruhare babazwa.

Ibyo bikiyongeraho ko Abafaransa bamwe bahindukiye bagashaka kwegeka Jenoside kuri RPF, bituma hakoreshwa umwanya munini mu kugaragaza ukuri kandi kuzwi. Ibyo bikajyana n’abakomeje kuvuga ko hanabaye Jenoside yakorewe n’Abahutu.

Bihuzwa n’ibyabaye mu 2006 ubwo umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière yashyiragaho impapuro zifata abayobozi bakuru umunani, ivuga ko ari bo bahanuye indege ya Habyarimana.  

Raporo yanzura iti “Nubwo ibyo birego byashinjwaga abayobozi ba RPF byaje guteshwa agaciro, amaperereza yafashe imyaka myinshi arangaza abantu ku bijyanye n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.”

U Bufaransa kandi bwakomeje kwinangira gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside barimo Agathe Kanziga Habyarimana, aguma mu Bufaransa n’ubwo urwego rubishinzwe rwamwimye ubuhungiro.

U Bufaransa bwakomeje no kugenda biguru ntege mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside bahungiyeyo.

Inama y’abaminisitiri kuri uyu wa Mbere yakiriye iyi raporo, itangaza ko “yashimye intambwe y’ingenzi imaze guterwa na Guverinoma y’u Bufaransa ku buyobozi bwa Perezida Emmanuel Macron, ndetse n’icyizere cyo kubona isura nshya mu mibanire y’u Bufaransa n’u Rwanda.”

Hari ikizere ko umubano wakongera kuba mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version