Inyungu Zikomeye U Rwanda Rufite Mu Kohereza Ingabo Muri Mozambique

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rufite inyungu mu kohereza abasirikare mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, kubera ko rutewe inkeke n’ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba uri kurwanirayo.

Byongeye, uriya mutwe ngo ugenda ushaka abarwanyi mu bihugu bitandukanye, ku buryo ngo mu bafatirwayo harimo n’Abanyarwanda.

Mu ntangiriro z’uku kwezi u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 muri Mozambique, ndetse bakomeje guhangana n’umutwe witwaje intwaro ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam, wiyita amazina arimo al-Shabaab.

Hagati ya tariki 24 – 28 Nyakanga Ingabo z’u Rwanda zishe abarwanyi benshi mu bice bya Awasse na Afungi, zifata n’ibikoresho bya gisirikare n’imiti bari bitwaje.

- Advertisement -

Minisitiri Biruta yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kane ko uriya mutwe ntaho utaniye n’uwa ADF ukorera mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igice gituranye n’u Rwanda.

Yakomeje ati “Biratureba kuko mu bantu bafatirwa hariya cyangwa bagiye bafatwa bakorera hariya muri Mozambique harimo n’abagiye bafatwa baraturutse mu Rwanda, bakanyura muri iriya mitwe y’iterabwoba yindi, hanyuma ni bamwe barazenguruka, ugasanga uyu munsi bageze Mozambique.”

“Biratureba kubera uburyo bakora, kubera n’uburyo bakorana n’iriya mitwe yindi, n’aho baturutse, inyungu ya mbere dufite rero ni ukugira ngo habe umutekano kuri uyu mugabane wa Afurika, kandi kujya hariya ni nko gukumira ibibazo, ukabisanga hariya kugira ngo bitavaho binototera kuza mu Rwanda.”

Yavuze ko bijyanye n’uburyo bariya barwanyi bagenda bimuka bava mu mutwe umwe bajya mu wundi, biteye ikibazo kuko u Rwanda ruri hagati mu nzira ishobora guhuza abarwanyi ba ADF na al-Shabaab muri Mozambique.

Ati “Ni ukuvuga rero igihe icyo aricyo cyose natwe byatugiraho ingaruka. Ikindi cya kabiri ni uko abarwanira hariya ntabwo ari abantu ba Mozambique gusa, baturuka hirya no hino muri Afurika, ushobora gusangamo n’umunyarwanda umwe, babiri.”

“Ni ukuvuga rero niba bashobora gushaka abarwanyi baturuka aho ariho hose, ikibazo nka kiriya cyagombye kuba kitureba twese nk’umugabane wa Afurika, ntabwo twakireba ko kiri kuri Mozambique gusa. Izo nyungu rero turazifite mu rwego rw’umutekano w’igihugu nk’u Rwanda.”

Yavuze ko imitekerereze y’abarimo gukora iterabwoba muri Mozambique ihura n’abo muri Somalia n’agace ka Sahel, ku buryo u Rwanda rwumva ko hakenewe imbaraga z’umugabane wose mu kubarwanya.

Kohereza ingabo byabanje kuganirwaho

Intara ya Cabo Delgado u Rwanda rwoherejemo ingabo n’abapolisi iri mu majyepfo y’umupaka wa Tanzania, igakora ku Nyanja y’Abahinde.

Yugarijwe n’ibitero kuva mu 2017, ku buryo bariya barwanyi bagendaga bafata uduce dutandukanye bahereye ku mujyi wo ku cyambu wa Mocimboa da Praia, bigaruriye bakaza no kwica abasivili babaciye imitwe.

Dr. Biruta yavuze ko Mozambique yasabye u Rwanda kohereza ingabo, rutangira kuganira n’ibindi bihugu ngo birimo ibigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’ Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), ngo rwumve icyo babivugaho.

Mu bihugu kandi u Rwanda rwaganiriye nabyo harimo ibihugu bifite icyo bikora muri Mozambique birimo u Bufaransa, Portugal, Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa n’ibindi.

Yakomeje ati “Bose twarababwiye, ntabwo ari ibintu byaje gutya mu ijoro, mu gitondo abantu bagende. Ni ibintu byabanje kujya biganirwaho kugira ngo turebe icyakorwa, twumve n’uko abandi babibona, hanyuma n’igihe icyemezo cyafashwe, abo bose twarababwiye.”

Mu minsi ishize humvikanye ko SADC itishimiye ko Ingabo z’u Rwanda zoherejwe uwo muryango utarabyemeza, ndetse Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Nqak, avuga ko batishimiye ko zageze muri Mozambique mbere y’iza SADC, mu gihe bifuzaga ko zizakorera mu murongo wabo.

Minisitiri Biruta yavuze ko icyemezo cyaganiriweho n’ibihugu by’abaturanyi ba Mozambique, ku buryo nta mpungenge zikwiye kubaho.

Ati “Ntabwo twigeze tubona igihugu na kimwe cyavuze ko kitishimiye kiriya cyemezo, ni abantu ku giti cyabo.”

Ntaho bihuriye n’u Bufaransa

U Rwanda rwohereje Ingabo muri Mozambique nyuma y’igihe gito Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron avuye mu Rwanda ndetse akomereza muri Afurika y’Epfo.

Hamwe mu hacungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda ni mu gace ka Afungi, gahangayikishije Mozambique cyane kuko karimo ibikorwa by’ikigo TotalEnergies cy’Abafaransa, gifiteyo umushinga wo gucukura gaz karemano.

Icyo kigo muri Mata cyahungishije abakozi bacyo ubwo bari basumbirijwe n’inyeshyamba, kugeza ubu imirimo yarahagaze.

Nyamara ni umushinga Total n’abafatanyabikorwa biyemeje gushoramo miliyari $20, ari nawo uzaba ushowemo akayabo kurusha iyindi muri uyu mugabane.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rutagiye muri Mozambique kubera impamvu z’u Bufaransa.

Ati “N’iyo twazagira uburyo dukorana n’u Bufaransa ni nk’uko twaba twazakorana na Portugal, nk’uko twaba twazakorana na biriya bihugu bya SADC, ni kimwe n’uko twakorana na AU cyangwa Umuryango w’Abibumbye, ariko ntabwo u Bufaransa ari bwo bwagize uruhare muri ibi bikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.”

Biteganywa ko u Rwanda ari rwo rugomba kwishyura ikiguzi cy’iriya ntambara. Ingabo zarwo zizagaruka mu gihugu ari uko umutekano wagarutse.

Imibare yerekana ko muri Mozambique inyeshyamba zimaze kwica abasivili barenga 3000, naho abasaga 700,000 bavuye mu byabo.

RDF Yishe Abarwanyi Benshi Muri Mozambique, Umusirikare Umwe Arakomereka

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version