Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inzitizi Mu Bucuruzi Hagati ya Uganda n’u Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Inzitizi Mu Bucuruzi Hagati ya Uganda n’u Burundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 May 2021 8:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ayo masezerano ni amasezerano y’ubucuruzi buhuza ibihugu by’Afurika yiswe Intercontinental Free Trade Area( AfCTA).

Ubwo Perezida  Evariste Ndayishimiye yari mu Burundi, hakazamuka igitekerezo cy’ubucuruzi hagati yabwo na Uganda, umwe mu bayobozi bakuru muri Uganda yavuze ko kugira ngo buriya bucuruzi bushoboke ari ngombwa ko u Burundi na Tanzania bishyira umukono kuri ariya masezerano.

Uriya muyobozi yavuze ko ibihugu bibiri muri Afurika y’i Burasirazuba aribyo bitarashyira umukono kuri ariya masezerano ni ukuvuga u Burundi na Tanzania kandi ngo iyi ni inzitizi ku bucuruzi hagari yabyo na Uganda.

Yagize ati: “ Ba Nyakubahwa, mwibuke ko twasinye amasezerano y’uko nka EAC tugomba gukurikiza ibigenga amasezerano y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu by’Afurika azwi nka AfCTA. Ntidushobora gucuruzanya n’u Burundi cyangwa  Tanzania, ibi bihugu nabyo bitarashyira umukono kuri ariya masezerano.”

Avuga ko Kenya yayashyizeho umukono, Uganda irabikora, u Rwanda biba uko, Sudani y’Epfo biba uko.

U Burundi na Tanzania nibyo bitarayasinya kandi kuri  we, iyi ni imbogamizi ikomeye.

Ku rundi ruhande ariko yizera ko na biriya bihugu bizayasinya bityo ubucuruzi hagati yabyo bukagenda neza kandi bugakorwa nka EAC ikorana n’Afurika yose mu bucuruzi.

Ikindi abayobozi ba Uganda barimo na Sam Kuteesa usinzwe ububanyi n’amahanga muri Uganda bavuze, ni uko hagomba kuzashyirwaho Komite ishinzwe kwiga ibya buriya bufatanye, igahuza abayobozi ku mpande zombi.

Kuteesa yavuze ko ikindi kibazo gikomeye ari uko ifaranga ry’u Burundi rifite agaciro kari hasi cyane y’ak’ifaranga rya Uganda bityo ko hagomba kurebwa uko ubucuruzi bwazakorwa bidahombeje Uganda ariko byanaganiriweho n’u Burundi.

Ikindi ni uko mu kigega cya Leta y’u Burundi nta madolari ahagije arimo yatuma ubucuruzi bworoha.

Havuzwe kandi ko ibyo u Burundi bwifuza ko Uganda yajya ibwoherereza ari byinshi k’uburyo abashoramari ba Uganda bashobora kutabona abakiliya mu Burundi cyane cyane ko ari igihugu kikiyubaka mu bukungu muri rusange.

Kubera iyi mpamvu, Leta ya Uganda yasabye iy’u Burundi kwemera ko ifungura ishami rya Banki nkuru ya Uganda i Bujumbura ikazafasha mu gucunga politiki y’ifaranga ry’u Burundi no kunoza imikoranire igamije ubusugire bw’ifaranga ku mpande zombi.

U Burundi ntacyo buratangaza ku byo Uganda yabusabye.

TAGGED:BurundifeaturedKuteesaMuseveniNdayishimiyeRwandaUbucuruziUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urwango Ku Mbugankoranyambaga Rugira Ubukana, Israel Irugarijwe
Next Article Abantu 16 Bakekwaho Kuyogoza I Gicumbi Bafashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?