Inzoga Bikekwa Ko Zishe Abantu Bane Zakuwe Ku Isoko

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, cyahagaritse ku isoko amoko abiri y’inzoga zikoze mu bitoki. Imwe yitwa Umuneza na Tuzane, mu gihe hagikorwa iperereza ku ngaruka zagaragaye ku bantu batandukanye bavuga ko bari bazinyoye.

Ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, nibwo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo abantu bane basanzwe bapfuye, bikekwa ko bazize inzoga banyoye.

Uretse abapfuye barimo umugore umwe n’abagabo batatu, hari n’abandi babiri barimo umugore n’umugabo bajyanywe kwa muganga barembye, bose bivugwa ko bahereye ku munsi ubanziriza uwa Noheli barimo kunywa iyo nzoga izwi ku izina ry’Umuneza.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr Emile Bienvenu, yavuze ko ari icyemezo iki kigo cyafashe gishingiye ku igenzura ryakozwe nyuma ya raporo z’abantu bikekwa ko bagizweho ingaruka nyuma yo kunywa bimwe muri ibyo binyobwa.

- Kwmamaza -

Yakomeje ati: “Mu gihe Rwanda FDA ikiri gukora ubusesenguzi bwimbitse ndetse n’ibipimo bya Laboratwari ngo hamenyekane neza icyateye ingaruka abantu bagize, Rwanda FDA ibaye ihagaritse icuruzwa, ikwirakwizwa no kunywa izo nzoga.”

Yasabye abagurishaga izo nzoga haba mu tubari no mu mabutike kubihagarika,  zikaba zibitswe neza.

Yanasabye abaturarwanda kuba bahagaritse kuzinywa, ndetse n’inganda zikora izo nzoga zasabwe guhagarika kuzikora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version