Polisi Yamuritse Ibikorwa Bifite Agaciro Kagera Kuri Miliyari Frw Byo Guteza Imbere Abaturage

Mu rwego rwo gushimira abaturage kubera uruhare bagize mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakabishishikariza n’abandi baturanye mu Mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda iraha abaturage  inzu yabubakiye mu turere twose.

Si inzu yubatse gusa kuko hari n’ubwogero bw’inka bwubatswe mu Burasirazuba, ifasha abo mu Majyaruguru bihurije mu Makoperative y’aborozi b’inzuki, iha ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku zuba abo mu Ntara y’i Burengerazuba.

Mu Mujyi wa Kigali

Ni umuturage umwe watoranyijwe muri buri Karere harimo n’utugize Umujyi wa  Kigali.

Mu Karere ka Gasabo inzu yagenewe uwitwa Kayiranga Anastasie, muri Kicukiro igenerwa Thérèse Mukarugema n’aho muri Nyarugenge igenerwa Jean d’Amour Rwabukwisi.

- Advertisement -

Muri Bugesera uwahawe inzu ni Faine Nyirabanani, i Gatsibo Kajuga Joseph, i Kayonza ni Mukeshimana Jeannette, i Kirehe ni Pierre Nsabumwami, i Ngoma ni Athanase Senyana, i Nyagatare ni Thèogene Habumugisha, i Rwamagana ni Afisa Nyiransabimana, i Karongi ni Habiyeremye Alphonse, i Ngororero ni Annonciate Niwemugeni, i Nyabihu ni Déo Niringiyimana, i Nyamasheke ni Xavier Hakizimana, i Rubavu ni Joselyne Nyirasafari, i Rusizi ni Chantal Murekatete n’aho i Rutsiro ni Zacharie Bahati.

I Burengerazuba
Mu Majyepfo

Uretse kuba aba baturage barubakiwe inzu, hari ibindi bikorwa Polisi y’u Rwanda yafashije abaturage kugera ho mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo harimo kubaha ibyuma bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire.

Muri Karongi bahawe ibyuma 88, muri Ngororero bahabwa 110, muri Nyabihu bahabwa 277, muri Rutsiro bahabwa ibyuma 100, muri Nyamasheke bahabwa ibyuma 335, i Rubavu bahabwa ibyuma 346 n’aho i Rusizi bahabwa 123.

Mu Karere ka Bugesera bahawe ibyuma nka biriya bigera kuri 214, mu Karere ka Gatsibo bahabwa 262, mu Karere ka Kayonza bahabwa ibyuma 75, mu Karere ka Kirehe bahabwa ibyuma 149, i Nyagatare bahabwa 193,  i Ngoma bahabwa ibyuma 384 n’aho i Rwamagana bahabwa ibyuma 181.

Abaturage 1000 bo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bahawe ubwisungane mu kwivuza.

Mu Turere tugaragaramo ubworozi bw’inka kurusha utundi ni ukuvuga muri Nyagatare, Gatsibo ndetse n’Akarere ka Kayonza, Polisi yahubatse ubwogero bw’inka kugira ngo buzifashe kutazahazwa n’uburondwe.

Muri Kayonza hubatswe ubwogero bw’inka bune, muri Nyagatare bune n’aho muri Gatsibo hubakwa ubwogero bwazo butane.

Ibikorwa byakorewe abo mu Ntara y’Amajyaruguru
I Burasirazuba bahawe n’ubwogero bw’inka kugira ngo zirindwe uburondwe

Ingo enye zo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari zorojwe inka .

Mu Ntara y’Amajyaruguru hari Koperative zatewe inkunga zirimo n’izikora ubworozi bw’inzuki mu Karere ka Gakenke, Rulindo.

Polisi y’u Rwanda kandi yageneye imodoka Umurenge uvugwa ko wahize iyindi mu gukangurira abaturage kurwanya COVID-19.

Ku rubuga rwayo rwa Twitter handitseho ko kuriya kwezi kwari kwarahariwe ‘ibikorwa byibanda ku bukangurambaga mu ku rwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage’.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko muri iki gihe bamaze bakorana n’abaturage, bashimye ubufatanye bwabaranze.

Avuga ko Polisi y’u Rwanda yishimira ubufatanye bugaragara hagati y’Urwego avugira  n’abaturage mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Ku rundi ruhande, arabacyebura abasaba kwibuka ko ibikorwa remezo bahawe na Polisi itazagaruka ngo ibibasanire ahubwo bagomba kumva ko ari ibyabo bakabibungabunga bikazabagirira akamaro karambye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version