Miliyoni Frw 3 Kuri Buri Mukinnyi W’Amavubi Zishobora Kuba Zarabateye Igihunga

Mbere y’uko umukino wahuje ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, n’iy’igihugu ya Ethiopia utangira, buri mukinnyi mu bakinira Amavubi yari yemerewe guhabwa Miliyoni Frw 3 ikipe yabo nitsinda iya Ethiopia.

Ni amafaranga menshi ku muntu umwe uyaboneye ingunga kandi atavunitse cyane k’uko n’ubundi aba ari akazi asanzwe akora.

N’ubwo kubemerera aya mafaranga byari mu rwego rwo kubatera akanyabugabo ngo bazakore neza kurushaho bityo batsinde Ethiopia, birashoboka ko byabateye igihunga bagakina batekereza ayo mafaranga aho gutekereza amayeri yo gutsinda ikipe yari ifite abakinnyi barebare ukurikije uko ab’u Rwanda bareshya kandi ifite n’ibigwi.

Hari umufana witwa Rugema wabwiye Taarifa ko bidakwiye ko mbere y’umukino abakinnyi bemererwa amafaranga ahubwo ko ibyiza ari ukubashishikariza gukina neza hanyuma batahana intsinzi bakazabihemberwa nyuma.

- Advertisement -

Ati: “ Gukora bakwemereye amafaranga runaka bishobora kugushyira ku gitutu ugakina uhuzagurika bigaha uwo muhanganye urwaho rwo kubona intege nke zawe akagutsinda.”

Buri mukinnyi yari yemerewe Miliyoni Frw 3 nibatsinda Ethiopia

Avuga ko iyo Amavubi atsinda yari buhembwe wenda kurusha na Miliyoni Frw 3 yemerewe mbere.

Rugema avuga ko iyo ikipe y’u Rwanda iyo ari yo yose yatsinze ikagera ku rwego ruhanitse hari n’ubwo Perezida wa Repubulika ubwe uyihemba.

Atanga urugero rw’uko Perezida Kagame yigeze guhemba ikipe y’u Rwanda y’amagare yatsinze Tour du Rwanda, abaha amagare mashya kandi agezweho.

Kuri we, isezerano ry’amafaranga rishobora guha uwarihawe akanyabugabo ko gukora neza ariko nanone rishobora no gutuma ajya ku gitutu n’igihunga bigatuma hari amakosa akorwa agatuma atesa uwo muhigo.

Ikibabaje nanone ku Amavubi ni uko yatsindiwe imbere y’abafana bayo bari benshi kandi agatsindirwa ku kibuga yari akiniyeho umukino wa mbere kuva cyavugururwa kikagirwa cyiza kurushaho.

Ni ikibuga cya Stade ya Huye giherutse kuvugururwa kigashyirwa ku rwego rwiza kurushaho.

Umukino watangiye saa kenda z’amanywa, uyoborwa n’Umurundi witwa Gatogato George.

Amavubi ntako atagize ngo yishyure ariko biranga

Ubwo igice cya mbere cyari kigeze rwagati ni ukuvuga ku munota ya 24, nibwo rutahizamu wa Ethiopia witwa Dawa Hutesa yinjije igitego cya mbere.

Nicyo cyasezereye Amavubi, ikizere cyo kujya muri CHAN kirangirira aho.

Hasigaye amezi ane ngo imikino y’iri rushanwa itangire gukinwa muri Algeria. Ni imikino izaba muri Mutarama, 2023.

U Rwanda rutakaje amahirwe yo kujya muri CHAN yo mu mwaka wa 2023 mu gihe rwabishoboye mu nshuro eshatu zabanje.

Ubwa mbere hari mu mwaka wa 2016 muri CHAN yabereye mu Rwanda, indi iba mu mwaka wa 2018 yabereye muri Maroc  ndetse n’iyaheruka yabereye  muri Cameroon mu mwaka wa 2021.

Kuri iyi nshuro, Amavubi yageze muri ¼ ubwo yari kumwe n’umutoza Mashami Vincent utarongererewe amasezerano yo kuyatoza.

Ethiopia yatsinze Amavubi 1-0
Abanyarwanda bari bagiye gufana Amavubi ari benshi ariko batashye batishimye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version