Inzozi Za Victor Wembanyama Zo Gukina Muri NBA Zabaye Impamo

Wembanyama ni Umufaransa ufite inkomoko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Yaraye ashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ikipe yitwa San Antonio Spurs yifuza gukinisha.

Bivugwa ko muri iyi kipe, Wembanyama azajya yambara Nomero 1.

Nyuma y’uko ibi bitangajwe, uyu musore yahise ashimirwa n’abantu batandukanye ku ntambwe ateye, barimo na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron.

Macron yamubwiye ko kuba agiye muri NBA( niryo rushanwa rya mbere rya basketball rikomeye ku isi) ari amahirwe abonye azatuma atera imbere kandi akaba icyamamare muri uyu mukino.

- Advertisement -

Yamubwiye ko abereye ishema u Bufaransa.

Si Macron wenyine washimye uyu musore kuko n’umukinnyi ukomeye mu mupira w’amaguru ku isi witwa Kylian Mbappé nawe yamushimiye intambwe ateye.

Yavutse mu mwaka wa 2004 , muri Mutarama, avukira ahitwa Le Chesnay mu Bufaransa.

Se yitwa Felix Wembanyama, Nyina yitwa Elodie de Fautereau akaba Umufaransakazi nawe wakinaga basket.

Mushiki wa Victor witwa witwa Eve Wembanyama nawe akina Basketball mu makipe y’abagore bakina Shampiyona y’u Bufaransa.

Victor Wembanyama afite metero 2,20 agapima ibilo 104.

Yigeze no gutwara umudali wa zahabu mu mikino ya shampiyona ya basketball mu Burayi yabereye mu Bufaransa mu mwaka wa 2017.

Victor Wembanyama afite metero 2,20 agapima ibilo 104.

Se afite metero 1,98 n’aho Nyina afite metero 1,91

Nyina yatangiye kumutoza uyu mukino afite imyaka itanu y’amavuko.

Wembenyama yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ko kuba muremure ari ikibazo gikomeye.

Ati: “ Bisaba kugira imbaraga n’ubugenge bihagije kugira ngo ushobore gukoresha neza umubiri nk’uyu wa njye.”

N’ubwo ari muremure bwose, ariko ntabwo abyibushye nk’uko bimeze ku bihangange bya basketball y’Abanyamerika nka LeBroon James, Shaquille O’Neal, Kevin Durant, Stephen Curry, Nikola Jokić na Giannis Antetokounmpo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version