Uwahoze Ayobora Abarindaga Kabila Yafunzwe

Col. Yuse wigeze kuyobora umutwe wihariye wa Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo warindaga Joseph Kabila Kabange aherutse gutabwa muri yombi.

Yafatiwe ahazwi nka Planète J hafi ya Gombe.

Uyu mugabo ntiyigeze atera rwaserera n’abaje kumufata ahubwo yabahaye amaboko bayambika amapingu.

Uku gufungwa gukozwe mu gihe hari amakuru avuga ko Joseph Kabila afite ‘akayihayiho’ ko kugaruka kwiyamamariza kuyobora DRC.

Amakuru avuga ko hari ibiganiro bitandukanye agirana n’abandi bayobozi hirya no hino muri Afurika agamije gushaka amaboko yazamujya inyuma mu mezi make ari imbere natangira kwiyamamariza kuyobora DRC.

Ni amatora azaba mu Ukuboza 2023.

Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001-2018.

Kubera kumwikangamo umukandida ukomeye mu matora y’Umukuru wa DRC azaba mu mezi ari imbere, ubutegetsi bw’i Kinshasa bumucungira hafi cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version