Inzu Ya Eliezer Niyitegeka Wamaze Abatutsi Bo Ku Kibuye Iri Hafi Guhirima

Eliézer Niyitegeka  yahoze atuye mu kitwaga Komini  Gisovu, Segiteri ya Gitabura mu Cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Inkiko zamuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Muri uyu mwaka( 1994) yari afite inzu muri Gitabura yagaragara ko imeze neza, akaba ari yo yakoreraga ubuhuzabikorwa mu bwicanyi bwabereye mu bice bitandukanye birimo

Iherereye muri segiteri ya Gitabura Umurenge wa Gisovu ku gasongero ku musozi umwe muri Bisesero.

Ubwo Jenoside yatangiraga hagashyirwaho guverinoma bise iy’Abatabazi, uwari Minisitiri w’Intebe icyo gihe Bwana Jean Kambanda yagize Eliézer Niyitegeka Minisitiri w’itangazamakuru.

Eliézer Niyitegeka yahoze atuye mu kitwaga Komini Gisovu

Yamuhaye inshingano zo kureba uko umugambi wa Jenoside ushyirwa mu bikorwa muri Perefegitura ya Kibuye afatanyije na Clement Kayishema  wari Perefe wayo.

Ku rubuga rwa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside( CNLG) handitse ko Niyitegeka yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi harimo ubwabereye muri Kiliziya ya Mubuga, ubwabereye ku musozi wa Kizenga, ubwabereye ku musozi wa Muyira mu Bisesero, ubwabereye i Kivumu n’ubwabereye ahitwa Rugarama na Kiziba.

Imibare yakusanyijwe n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(GAERG) yerekana ko Akarere ka Karongi( aho niho hahoze ari muri Kibuye nyirizina) habaruwe imiryango y’Abatutsi yazimye myinshi kurusha ahandi.

Eliezer Niyitegeka yaguye muri imwe muri gereza za Mali.

Aka gasozi kari ahirengeye aho Niyitegeka yateguriraga akanakurikiranira ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kibuye

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version