iPhone 16 Igiye Gusohoka

Abakunzi ba telefoni zitwa iPhone bashonje bahishiwe kuko taliki 09, Nzeri, 2024 ari bwo hazasohoka ubwoko bwayo bwa 16 bita iPhone 16.

Kuri iyo taliki nibwo abakozi b’ikigo Apple gifite icyicaro muri California ahitwa Cupertino bazazinduka bafungura amaduka ngo bagurishe iyi telefoni ikunzwe kurusha izindi ku isi ariko ihenda cyane.

Kuri uwo munsi nibwo kandi hazatangazwa ibindi byuma by’ikoranabuhanga bikorwa na kiriya kigo birimo amasaha ya Apple Watch, iPads  n’ibindi.

Hazabonerwaho no gutangazwa imikorere mishya y’ibi byuma by’ikoranabuhanga, ikaba imikorere bita apps mu mvugo y’ikoranabuhanga.

Nyuma y’uko bitangajwe ko iyi  telefoni izasohoka mu kwezi gutaha, abayikunda bihutiye kuri X yahize ati Twitter bahatangariza amashyushyu bayifitiye.

Abenshi muri bo bavuga ko bazayigura batitaye ku giciro cyayo uko cyaba kingana kose.

Iyi telefoni biteganyijwe ko izaba ifite ikoranabuhanga ryiswe Apple Intelligence rizafasha abayikoresha kurushaho kuyibyaza umusaruro.

Bumwe mu mikorere yaryo bumaze iminsi bukoreshwa kuri za mudasobwa witwa ChatGPT nabwo buzaba bwarashyizwe muri iyi telefoni y’akataraboneka.

Ubwoko bwa telefoni za iPhone 16 zizamurikwa  burimo iPhone 16, iPhone 16 Plus, iPhone 16 Pro na  iPhone 16 Pro Max.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version