Jacob Zuma Yarokotse Indi Mpanuka

Umugabo wigeze kuyobora Afurika y’Epfo Jacob Zuma yakoze impanuka ariko ku bw’amahirwe arayirokoka. Bivugwa ko yagonzwe n’umusinzi.

Nyuma y’iyo mpanuka abo mu ishyaka rye bavuze ko yagonzwe n’umuntu wo muri ANC, ikaba ishyaka  yahozemo akaba aherutse kurivamo akishingira irye.

Uyu mugabo aherutse gushinga ishyaka yise uMkhonto we Sizwe (MK).

Ni ishyaka abo muri ANC bavuga ko yashinze agamije kugendera ku matwara asa n’ayo mu ishyaka rya Apartheid ry’Abazungu bahoze ari ba gashakabuhake, bakoreraga Abirabura irondaruhu.

Umuvugizi w’iri shyaka witwa Nhlamulo Ndhlela yagize ati: “ Impanuka ebyiri z’imodoka mu gihe cy’umwaka n’igice gusa kandi zose zigatezwa n’abavugwa ko ‘ari abashoferi basinze’ bagenda bakagonga imodoka ya Perezida Zuma! Ibyo bigaragaza ko ari ugushaka kumwica babigambiriye”.

Avuga ko abayoboke b’iri shyaka bamaze igihe kirekire bakurikiranira hafi ibiba kuri Zuma, bakanzura ko hari umugambi uhishe wo kumwica.

Ibi ngo byatangiye kwigaragaza nyuma y’uko mu Ukwakira 2023, Zuma atangarije ko azongera akiyamamaza mu matora ataha ahagarariye ishyaka rye MK kugira ngo yongere asubire muri Politiki neza.

Zuma wahoze ari umwe mu bayobozi b’Imena b’ishyaka ANC (African National Congress ‘ANC’ ), yaryirukanywemo mu mwaka wa 2018 ashinjwa ibyaha birimo ruswa yatumye akoresha nabi umutungo wa Leta ndetse akagirana amasezerano y’imikoranire n’umuryango w’abakire bitwa Gupta b’Abahinde.

Ni umuryango w’abakire bakomeye muri Afurika y’Epfo.

Impanuka yaraye imubayeho ije ikurikirana n’uko kuri uyu wa Kane taliki 28, Werurwe, 2024, Komisiyo y’amatora ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Zuma akumiriwe kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe ku italiki 29 Gicurasi, uyu mwaka[2024].

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko umushoferi w’imyaka 51 wari utwaye imodoka yasinze ari we wagonze Jacob Zuma.

Nyuma yo kuyirokoka, Jacob Zuma yahise ajyanwa iwe ariko uwo mushoferi arafatwa.

Iyo mpanuka yabereye mu Ntara ya KwaZulu Natal.

RFI yatangaje ko Zuma w’imyaka 81 y’amavuko ashaka kongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kandi Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo ritegenya ko nta muntu wemerewe kwiyamamaza kuri uwo mwanya igihe cyose yaba yarakatiwe n’inkiko igifungo kirengeje amazi cumi n’abiri.

Amateka ya Zuma yerekana ko yakatiwe n’urukiko gufungwa amezi cumi n’atanu ariko aza gufungurwa nyuma y’amezi abiri kubera uburwayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version