Minisitiri W’Intebe Yahuje Ubuziranenge N’Iterambere Rirambye

Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ubwo yatangizaga iyi nama.

Justin Nsengiyumva uyobora Guverinoma y’u Rwanda ubwo yatangizaga Inama mpuzamahanga yiga k’ubuziranenge iri kubera i Kigali, yavuze ko iyo bushyizwe imbere mu byo abantu bakora bwunganira iterambere, abantu bose bakabyungukiramo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06, Ukwakira, 2025 nibwo yatangirije iyo nama bise International Organization for Standardization (ISO) Annual Meeting 2025.

Minisitiri w’intebe Dr. Justin Nsengiyumva avuga ko kugira ngo ibikorerwa mu nganda bigirire abantu akamaro karambye, ari ngombwa ko biba byujuje ubuziranenge.

Iyo bitabufite bigirira nabi ababikoresha kandi ibyo byago biba bishobora kugera ku bantu biturutse  ku gicuruzwa icyo ari cyo cyose.

Nsengiyumva yibukije abitabiriye iyo nama ko mubyo bagomba kwigaho hagomba kubamo no kureba uko imikoranire y’ibihugu yakongerwa, abahanga bo mu gihugu kimwe bagahana amakuru n’abo mu kindi.

Kuri Dr. Nsengiyumva, ayo makuru ni ingenzi mu gukora ibicuruzwa cyangwa ibikoresho bigirira abacuruzi n’abaguzi akamaro bityo n’inganda zikunguka.

Ati: “Guharanira ubuziranenge ni iby’ingenzi mu gutuma ibikorerwa mu nganda bigirira akamaro ibihugu, bikaba n’uburyo bwo guharanira iterambere rirambye.”

Imbwirwaruhame ye ikubiyemo n’urugendo u Rwanda rwakoze mu gutuma inganda zarwo zikora ibyujuje ubuziranenge hashingiwe ku mabwiriza n’ibipimo mpuzamahanga.

Yemeza  ko gukurikiza ibyo byatumye igihugu kigira ubucuruzi bwizewe haba mu bigurirwa imbere mu gihugu n’ibyo cyohereza hanze.

Asanga ibyo bitari kugerwaho hatari ubufatanye bw’abaturage bafite ubuyobozi bwiza kandi basangiye icyerekezo.

Iyi nama mpuzamahanga izamara iminsi itanu, ikaba yitabiriwe n’abanyapolitiki, abahanga, abanyenganda, abacuruzi, abanyeshuri, abanyamakuru mpuzamahanga n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorerwa mu nganda.

Abahanga baturutse mu bihugu 176 nibo bitabiriye iyi nama y’iminsi itanu.

Muri iki gihe cyose abantu 1000 bitabiriye iyi nama bazasangizanya ubuhanga byo bamwe bakoze bakabisangize abandi, abafite ikoranabunanga mu bwenge buhangano bamurike ibyo bakora kandi n’abanyeshuri ba za Kaminuza harimo n’iy’u Rwanda bagire aho berekanira ubuhanga bwabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version