Iran Irashinja Israel Kwica Umujenerali Wayo

Ubutegetsi bw’i Teheran bwatangaje ko buzihorera mu rupfu rw’Umujerali wabwo witwa Brig. Gen. Seyed Razi Mousavi buvuga ko aherutse kwicwa n’igitero Israel yagabye muri Syria mu bice bituriye Umurwa mukuru Damascus.

Perezida wa Iran Ebrahim Raisi yavuze ko ibyo Israel yakoze izabyishyura mu gihe nyacyo.

Brig. Gen. Seyed Razi Mousavi yahoze ari umujyanama ukomeye mu bya gisirikare muri Iran, akaba yaguye muri Syria aho yari amaze iminsi akora akazi k’ubujyanama mu bya gisirikare.

Ambasaderi wa Iran muri Syria witwa Hossein Akbari yemeza ko Mousavi yari ari muri Syria nk’umujyanama mu bya gisirikare.

- Advertisement -

Israel ivuga ko umwanzi wayo wa mbere ku isi ari Iran kandi na Iran nayo ni uko ibifata.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version