UN Yemeye Gutera Inkunga Afurika Yunze Ubumwe Mu Kubungabunga Amahoro

Ibiro by’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye bivuga ko byishimiye icyemezo cy’Akanama kawo gashinzwe amahoro ku isi cy’uko uyu Muryango ugiye kujya utera inkunga ibikorwa by’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu kugarura no ku bungabunga amahoro ku isi.

Ni icyemezo nomero 2719(2023) cyafashwe taliki 21, Ukuboza, 2023 kikaba kigamije gutera inkunga y’amafaranga ibikorwa by’Afurika yunze ubumwe byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Ibiro bya Guterres bivuga ko kuva yatangira manda ye yakoze uko ashoboye ngo imikorere y’Umuryango w’Abibumbye ivugururwe ihuzwe n’ibikorwa byo kugarura no gucunga amahoro ku isi bikorwa n’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Ni ibikorwa bigira uruhare rugaragara mu kugarura amahoro mu bihugu by’Afurika biba bimaze igihe byarashegeshwe n’intambara.

- Advertisement -

Antonio Guterres kandi ngo aherutse kugeza kuri UN politiki nshya yo kugarura no kubungabunga amahoro ku isi, Politiki yise New Agenda for Peace.

Ni gahunda avuga ko izafasha mu kugenzura no gukurikirana uko ibibazo bibuza amahoro hirya no hino ku isi bihagaze, icyakorwa ngo bikumirwe cyangwa ngo aho amahoro yabuze agarurwe ndetse abungwabungwe mu buryo burambye.

Itangazo ry’Ibiro bya Guterres rivuga ko Umuryango w’Abibumbye wiyemeje gukorana birambuye n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, imikoranire igashingira ku ngingo zisobanurwa mu bika biri mu mwanzuro w’Akanama gashinzwe amahoro ku isi k’Umuryango w’Abibumbye nk’uko uherutse gutorwa.

Undi wishimiye uyu mwanzuro ni Umunyarwanda Donald Kaberuka wanditse kuri X ko uriya mwanzuro ari ikintu kizandikwa mu mateka.

Ashima ko wagezweho n’ubwo byafashe igihe ngo impande zose ziwemeranyeho.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version