Iran Nayo Yatangiye Kwitegura Intambara

Hari amashusho ari kuri X yerekana amakamyo atwaye ibifaro byinshi bivugwa ko ari ibya Leta ya Kisilamu ya Iran biri kwegerezwa umupaka wayo na Iraq.

N’ubwo mbere y’uko ugera kuri Israel uturutse muri Iran ugomba kubaza guca muri Iraq, Syria cyangwa Jordania, abahanga mu bya gisirikare bavuga ko Iran ifite impungenge z’uko ingabo z’Amerika zasigaye muri Iran na Syria zazayirasaho igihe cyose zaba zabyemeranyijeho na Israel.

Iran yitaruye Israel ariko yatangiye kwitegura kuzarwana nayo igihe cyose bizaba ngombwa

Israel ishinja Iran kuba yarafashije Hamas kuyiteguraho igitero yayigabyeho taliki 07, Ukwakira, 2023 hari ku wa Gatandatu.

- Advertisement -

Ambaderi w’iki gihugu mu Rwanda Einat Weiss aherutse kubwira Taarifa ko nta shiti Iran ibiri inyuma.

Yavuga ko ibyo yakoze yabikoze ariko ko Israel igiye gutangiza intambara itazi igihe izarangira ariko ko yiteguye ko niyo byaba ngombwa ko ikwira mu Burasirazuba bwose bwo Hagati Israel izayirwana.

Iran iti: ‘Palestine Izatsinda’

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran  Ayatollah Seyyed Ali Khamenei yabwiye umwe mu bisilamu bakomeye wo muri Nigeria mu nkuru igaragara ku kinyamakuru cyo muri Iran kitwa presstv.ir ko ibyo Palestine yatangije ari intambara izatsinda byanze bikunze.

Yagize ati: “ Ibiri kubera muri Iran muri iki gihe ni ibyerekana imbaraga za Islam kandi ku bushake bwa Allah, bizarangira abanya Palestine batsinze.”

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Seyyed Ali Khamenei aganira na Sheikh Ibrahim Zakzaky

Ayatollah Khamenei avuga ko Abisilamu bose bo ku isi bafite inshingano zo gushyigikira Abanya Palestine.

Mu gihe avuga ibi, ku rundi ruhande Israel yasabye abasivili bo muri Gaza kuyivamo vuba na bwangu kuko idashaka ko ibyo izakorera Hamas byagira undi bigiraho ingaruka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version