85% Y’Ubutaka Buhingwa Ku Isi Yanditswe Ku Bagabo- UN

Mu gihe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro buri taliki 15, Ukwakira, buri mwaka, kuri iyi nshuro Umuryango w’Abibumbye warangaje ko bikigoye ko umugore agira ubwisanzure ku mikoreshereze y’ubutaka buhingwa kuko 85% byabwo yihariwe n’abagabo ku rwego rw’isi.

Bivuze ko 15% isigaye ari yo ifitwe n’abagore kuko ibanditsweho.

Umuryango w’Abibumbye uvuga kandi ko muri rusange abagore bangana na 40% ari bo bonyine bakora imirimo ‘ijyanye’ n’ubuhinzi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, abagore bo muri Afurika bakaba ari bo  bihariye 50% by’abo bagore bose ku rwego rw’isi n’aho Amerika y’Amajyepfo ikagira 20%.

Igitangaje nk’uko uyu UN ikomeza ibivuga,  ni uko abatageze kuri 15% ari bo ba ‘nyiri ubutaka’, bikumvikanisha ko abagabo bihariye 85% by’ubutaka  bwose buhingwa ku isi.

- Advertisement -

UN ivuga kandi ko muri bimwe mu bihugu byo hirya no hino ku isi, abakobwa barenga 50% bo mu miryango ikennye yo mu cyaro bashyingirwa batarageza ku myaka y’ubukure.

Bibaviramo umuruho wa kare, kwiga bigahagarara, bakabyara abana benshi bazabavuna mu kubitaho bityo bikabadindiza mu iterambere.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wemerejwe i Beijing mu Murwa mukuru w’Ubushinwa mu mwaka wa 1995.

Nyuma y’imyaka ibiri( 1997) nibwo u Rwanda rwatangiye kuwizihiza.

Kuri iyi nshuro ya 26 birizihirizwa mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umwihariko w’ibibazo by’umugore wo mu cyaro cyo muri  Afurika…

Umugore w’Umunyafurika asanzwe afite umunsi mpuzamahanga wamugenewe.

Mu mwaka wa 2022, umwe mu bagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Rwanda yabwiye itangazamakuru ko  bimwe mu byugarije abagore bo muri Afurika cyane cyane abo mu cyaro  ari ingaruka z’imihagurikire y’ikirere.

Imihindagurikire y’ikirere isobanurwa nk’ingaruka zigaragarira m’uguhinduka kw’imikorere kamere y’ibintu birimo kugwa kw’imvura, ibihe by’izuba, ibipimo by’ubushyuhe n’ubukonje bihindagurika n’ibindi.

Kubera ko abagore ari bo akenshi bajya kuvoma, guhinga, gushaka inkwi n’ibindi biteza imbere urugo, iyo ibihe bihindutse bigira ingaruka ku mikorere yabo bigatuma n’imibereho y’abagize ingo zabo ihungabana.

Imibare ivuga ko Umunyarwandakazi atera intambwe ariko hakenewe byinshi….

Raporo yakozwe mu mwaka wa 2021 na World Economic Forum ku cyuho mu buringanire (2021 Global Gender Gap Report), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 7 ku isi mu bihugu 156 byahawe amanota meza.

Igaragaza ko rwabashije kuziba icyuho mu buringanire ku rwego rwa 80.5%, ruba urwa kabiri muri Afurika, inyuma ya Namibia iza ku mwanya wa gatandatu ku isi n’ikaba n’iya mbere kuri uyu mugabane.

Mu buyobozi abagore bahagarariwe neza, ariko mu zindi mfuruka z’ubuzima ni henshi hakenewe ko umugore yongererwa ubushobozi.

Raporo yatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku bijyanye n’umurimo ku wa 3 Ukuboza 2021, igaragaza ko muri Kanama 2021, ubushomeri mu gihugu bwari kuri 19.4 ku ijana buvuye kuri 23.5 ku ijana muri Gicurasi 2021.

Bwari hejuru mu bagore (22.2 %) kurusha abagabo (17.2 %). Ibyo bigaterwa n’imiterere y’ubukugu n’amahirwe butanga.

Urwego rw’ubuhinzi nirwo rwaje imbere mu gutanga akazi kagera kuri 64.8% , haba mu buhinzi bugamije amasoko (43.7%) cyangwa ubutanga amafunguro y’umuryango gusa (56.3%).

Abenshi mu Banyarwandakazi bo mu cyaro batunzwe no guhinga bya gakondo

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore biganje mu buhinzi cyane (74.5%) kurusha mu yindi mirimo ibyara inyungu, ariko ugasanga abari mu buhinzi bugamije amasoko ni bake (38.9%) ugereranyije n’abagabo (50.3%).

Ahubwo umubare munini w’abagore wibera mu buhinzi butanga amafunguro y’ako kanya (61.1%), ugereranyije n’abagabo (49.7%).

Mu bijyanye n’indi mirimo ibyara inyungu, ibarura ryiswe Rwanda Establishment Census 2020 ryerekanye ko mu bakozi bose mu gihugu, 60.9 ku ijana ari abagabo, utitaye ku kuba hari inzego zimwe ziganjemo abagore.

Ni mu gihe nka raporo igaragaza uko abantu bagerwaho na serivisi z’imari ikorwa buri myaka ine (FinScope Rwanda Survey), iyasohotse mu 2020 igaragaza ko nibura 93% by’Abanyarwanda, ni ukuvuga nibura miliyoni zisaga 7, bagerwaho na serivisi z’imari.

Nyamara abagore batagerwaho na serivisi z’imari ari 8% mu gihe abagabo ari 7%.

Urebye abakoresha serivisi z’imari zitangwa n’ibigo (formally served), abagore ni 74%, hakabamo ikinyuranyo cya 7% ugereranyije n’abagabo.

Mu bijyanye no gukorana na banki, raporo yerekanye ko 36% by’Abanyarwanda bangana na miliyoni 2.6 ari bo babona serivisi za banki.

Ubushobozi bw’abagore n’abakobwa bukomeje kwiyongera ariko haracyari byinshi byo gukora

Muri bo abagore ni 34%, n’aho abagabo ni 39%.

Wareba noneho muri serivisi z’imari ziciriritse zinabarirwamo ibimina (informally served), zikoreshwa n’Abanyarwanda bangana na 78%, ni ukuvuga nibura miliyoni 5.6.

Finscope 2020 igaragaza ko nibura 80% by’abagore baba mu matsinda yo kwizigamira cyangwa bagakoresha bene ubwo buryo ‘buciriritse’ mu kubona serivisi z’imari.

N’iyo bigeze kuri serivisi za Mobile money, imibare yagaragaje ko mu bantu miliyoni 6.2 bari batunze telefoni igendanwa, abagore ari 84% ugereranyije n’abagabo 90%.

Ni mu gihe abafite konti za mobile money, abagabo bari 68% ku bagore 56%.

Ni imibare nubwo iri hejuru urebye aho yavuye mu myaka mike ishize, igaragaza ko hakiri akazi kagomba gushyirwamo imbaraga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version