UN: Urwego Mpuzamahanga Abanyarwanda Benshi Bifuza Gukorera

Raporo yakozwe n’ikigo Switch On Business ivuga ko iyo urebye uko Abanyarwanda bashakisha akazi mu bigo mpuzamahanga bakoresheje murandasi, usanga abenshi buri kwezi bagasaba mu mashami atandukanye ya UN.

Ayo ni HCR, UNICEF, UNDP,UN Women…

Byibura abagera kuri 300 bakora uko bashoboye ngo berebe ko byakundira kandi iyi ni imibare ya buri kwezi.

Abakora mu kigo Switch on Business bagenzuye ibihugu byinshi nyuma bakora urutonde rw’ibigo abantu bashakamo akazi cyane kurusha ibindi.

- Advertisement -

Abanyamerika benshi baba bashaka gukora mu kigo Walmart, buri kwezi babigerageza byibura  590.000 bashaka amahirwe y’akazi muri iki kigo.

Abanya Canada bo bakunda kwaka akazi mu kigo kitwa RBC, abo mu Bwongereza bakagashaka mu kigo kitwa Tesco.

Abanya-Australia baba bashaka akazi mu kigo Coles Supermarket.

Muri Afurika, umubare munini w’abashaka akazi bifashishije murandasi, baba bagashaka mu Muryango w’Abibumbye [UN] cyangwa rimwe mu mashami yawo nka HCR, UNICEF, PAM kandi ayo atatu ni yo aza ku isonga.

UN ikorana cyane n’Afurika mu nzego zitandukanye.

Uyu muryango uhafite ufite ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abaturage.

Mu bakozi bose ba UN uko ari  125.436, abagera ku 44.276 (35.3%) bakorera muri Afurika.

Iyi raporo igaragaza ko nibura Abanyarwanda, abanya Burkina Faso, abo muri Cameroon, RDC, Mali, Senegal na Somalia bari mu baturage ba Afurika baba bifuza akazi muri UN kurusha abandi.

Abantu bagera ku 2,450 buri kwezi bageragaza amahirwe ngo barebe ko bakwemererwa gukora muri UN.

Abanyarwanda babigerageza inshuri 300 buri kwezi  mu gihe abo muri DRC babigerageza inshuro 400.

Abaturage ba Uganda babikora inshuro 1,100 bo  bakaba bababashaka akazi muri Qatar Airways mu gihe abo muri Tanzania zirenga 450 bashaka akazi muri CRDB Bank.

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kugira abantu benshi bifashisha internet bashaka akazi cyane cyane muri Banki yabo yitwa  Capitec Bank, imwe muri banki zikomeye muri icyo gihugu.

Kenya  abaturage bayo baba bashaka akazi mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Kenya Revenue Authority (KRA).

Umwanya wa gatatu uzaho Misiri ifite inshuro 3.900 aho abantu baba bashaka akazi muri Commercial International Bank (CIB).

Abaturage bo muri Zambia baza ku mwanya wa Kane mu Banyafurika bashaka akazi kuri internet, aho nibura bashakisha inshuro 3.500 buri kwezi amakuru y’akazi mu kigo gicukura amabuye y’agaciro cya First Quantum Minerals cyo muri icyo gihugu.

Mu zindi sosiyete Abanyafurika baba bashakamo akazi cyane harimo Debswana (Botswana, 1.900), Newmont (Ghana, 1.800) na Nigerian National Petroleum Corporation (NNPC) (Nigéria, 1.700).

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version