Iran Yihimuye Kuri Israel

Abaturage bahakomerekeye ari benshi

Ikoresheje ibisasu bya missiles biraswa kure, Iran yarashe i Tel Aviv muri Israel, uyu ukaba umujyi ukomeye w’ubucuruzi na Politiki. Niwo mujyi ukorerwamo n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ndetse n’ibya Minisitiri w’ingabo.

Ibyo bisasu bya missiles bita ballistic byaraye biraswa muri Israel ijoro ryose ryakeye, ari nako Israel nayo irasa muri Iran ikoresheje indege.

Muri Israel kandi humvikanye urusaku rw’ibyuma bita sirens biburira abaturage ngo bajye kwihisha mu nzu zo hasi kugira ngo batagwirwa n’ibyo bisasu.

BBC izindutse yandika ko muri Israel hari abantu benshi bakomerekejwe nibyo bisasu ndetse ko abantu babiri bahaguye, abandi  21 barimo umukecuru w’imyaka 60 bakomeretse cyane.

- Kwmamaza -

Uruhande rwa Israel ruvuga ko abapfuye bombi ari abagore baguye kwa muganga.

Ikindi ni uko hari igisasu cyo muri Iran cyaguye mu murwa mukuru wa Israel ari wo Yeruzalemu.

Mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatanu, ingabo za Israel zari zigambye ko hari abasirikare bakuru ba Iran ziciye mu gitero zagabye mu ijoro ryari ryacyeye, zikavuga ko bapfanye n’abahanga mubyo gukora intwaro.

Abasirikare ba Iran n’abahanga bayo bishwe na Israel

Perezida wa Amerika yabwiye Iran ko niba itemeye gusinya amasezerano yo kureka kwikungahaza ku butare bukorwamo intwaro, Israel yiteguye gukomeza kuyisukaho umuriro.

Amakuru kandi avuga ko muri Amerika hari impaka zo kumenya niba igihe kigeze ngo hatangizwe intambara yeruye kuri Iran

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto