Perezida Donald Trump yanditse kuri Truth Social ko na mbere y’uko Israel yivugana abayobozi ba Iran igasenya n’uruganda rukora ibisasu bya kirimbuzi, yari yarabinginze ngo bemere gusinya ibikubiye mu masezerano bagiranaga ariko barinangira.
Abivuze nyuma y’igitero Israel yaraye igabye kuri Iran kikica abayobozi bakuru ba gisirikare kigasenya n’igice kinini cy’uruganda rwa Natanz ruri mu zikomeye zitunganya ubutare bwa Iranium bukorwamo ibisasu bya kirimbuzi.
Trump yanditse ko abantu bakomeye bitambikaga ibyo gusinya amasezerano hagati ya Washington na Teheran ku byerekeye ibisasu bya kurimbuzi bahitanywe na kiriya gitero.
Ati: “Abo bose nta n’umwe ukiriho”.
Yunzemo ati: “ Nahaye Iran amahirwe menshi ngo yemere gusinya amasezerano. Nababwiye mu magambo nkomeje ko bagomba kubikora ariko ntibanyumva”.
Trump avuga ko abayobozi bakuru ba Iran bivugiraga cyangwa bakitwara uko bashaka ariko ntibari bazi urubategereje.
Yaboneyeho kubwira Iran ko niba idashaka ibyago biruta ibyo yahuye nabyo ikwiye kureba uko yasinya ayo masezerano, ikabikora inzira zikigendwa.
Avuga kandi ko nihagira uzahirahira agatera Israael, Amerika izamwivuna, ko ibyo ntawe ukwiye kubishidikanyaho.
Israel ivuga ko ibitero yagabye kuri Iran bigize icyo yise Operation Rising Lion.
Mu kiganiro Trump yahaye Fox News yavuze ko Amerika izakorana na Israel ku buryo Iran itazigera ikora igisasu cya kirimbuzi.
Yavuze ko Iran nikomeza kwinangira hari abayobozi bayo benshi bazahagwa.