Ubukene Bwabujije Amavubi Y’Abagore Kwitabira CECAFA

Amikoro make niyo yabujije ikipe y’igihugu y’abagore kwitabira irushanwa  amakipe y’abagore y’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati azabera muri Tanzania.

Ni irushanwa ryitwa  ‘CECAFA Senior Women’s Championship’ rizatangira tariki 21, Kamena, 2025.

Rizitabirwa n’ibihugu bine ni ukuvuga Tanzania yaryakiriye, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudani y’Epfo, u  Rwanda rwo rwavuyemo kubera ubukene.

Nubwo  FERWAFA yabwiye bagenzi bacua ba IGIHE ko impamvu byagoye ayo mavubi kwitabira ari uko yatumiwe bitinze, ku rundi ruhande amakuru avuga ko impamvu ifatika ari amikoro make.

- Kwmamaza -

Abo muri FERWAFA bagira bati: “Byari bigoye kuko twandikiwe tariki 30 Gicurasi, dusabwa gusubiza mu masaha 48 ko tuzitabira kandi bakatubwira ko irushanwa rizatangira tariki ya 11, Kamena. Ubwo se ntitwaba tugiye kubeshyanya, mu minsi icyenda waba witeguye?”

Mu yandi magambo, mu minsi icyenda ntabwo Amavubi yari bube yarangije kwitegura, afite byose birimo nayo mikoro ngo abe yageze aho azakinira kandi yikwije.

Amakuru yandi avuga ahubwo ko ikintu cyatambamiye iyo myiteguro mu by’ukuri ari amafaranga yabuze.

Ntituramenya ingano y’amafaranga yari akenewe ngo iyi kipe y’igihugu y’abagore yitabire iyo mikino.

Kugeza ubu, imikino imaze gukinwa muri ‘CECAFA Senior Women’s Championship’, ni uwo Burundi bwatsinze Uganda 1-0 n’uwo Tanzania yatsindiyemo Sudani y’Epfo ibitego 4-0.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto