Abatabazi bo muri Ireland baherutse kuvumbura icyobo kirimo imibiri ishobora kurenga 800 y’abana bakijugunywemo. Bayisanze ahahoze ikigo cy’Ababikira cyabagamo n’abagore bagize ibyago byo kudashaka.
Cyubatswe ahitwa Galway muri Irland, iyo mibiri ikaba yarabonywe mu cyobo cyajugunywagamo imyanda yavaga mu bwiherero cyangwa ahandi muri icyo kigo cy’Abihayimana.
Iki kigo kiri mu bya kera byubatswe ahitwa Tuam mu Ntara ya Galway, kikaba cyaragenzurwaga n’Umuryango w’Ababikira witwaga Le Bon Sécours Mother and Baby Home.
Mu mwaka wa 1961 iki kigo cyari kimwe mubyo muri Ireland byabagamo abagore n’abana bari bafite imibereho mibi, hafi ya bose bakaba bari baratandukanye n’ababo, abana baraburanye na ba Nyina, hanyuma bajya gucumbikirwa aho hantu.
Aka kaga kababayeho mu kinyejana cya 20.
Umunyamateka niwe watumye bimenyekana…
Mu mwaka wa 2014 umuhanga mu mateka ya Ireland witwa Catherine Corless yaje kubona inyandiko iriho amazina y’abana 800 bapfuye mu buryo butatangajwe muri iyo nyandiko, atangira kwibaza irengero ry’abo bana bangana batyo.
Yanditse inyandiko ivuga kubyo yavumbuye atangaza ko, akurikije amakuru afite, bigaragaraga ko abo bana bapfuye hagati y’umwaka wa 1920 na 1961.
Umuhanga Corless yashoboye kumenya aho umwana umwe wenyine yashyinguwe, abandi araheba!
Bahereye kuri ayo makuru, abakora iperereza bakomeje kugenzura baza kuvumbura icyobo rusange kirimo imibiri y’abana, bapimye basanga bari bafite hagati y’ibyumweru 32 n’imyaka itatu ‘y’ubukure’.
Impamvu z’urupfu rw’abo bana zerekana ko bazize indwara z’umusonga n’izindi zafashe mu rwungano ngogozi.
Abahanga kandi bavuga ko umubare w’abana bapfuye muri ubwo buryo ushobora kuba ugera ku bantu 9,000.
Ubwo byamenyekanaga, abayobozi b’Umuryango w’Ababikira bakoreraga i Tuam basabye imbabazi, bavuga ko bananiwe kurengera umurage ukomeye wa Ireland ari wo ‘abo bana’.
Minisitiri w’Intebe wa Ireland witwa Micheal Martin avuga ko ibyabaye bibabaje ku gihugu, kandi ko Leta yifatanyije n’abo mu miryango y’abo.
Umuyobozi w’itsinda ricukura aho abo bana bajugunywe witwa Daniel MacSweeney avuga ko icyo gikorwa kizakomeza kandi ko abo mu miryango y’abo bana batakomeza guhabwa uburyo bwo kuza kureba niba hari abo bamenyamo.
Ni ukugira ngo bidakoma mu nkokora imigendekere myiza yo gucukura.
Gutaburura iyo mibiri nibirangira, inzego za Leta zibishinzwe zizasuzuma iyo mibiri hagamijwe kureba ko ba nyirayo bamenyekana, hanyuma abamenyekanye bashyikirizwe abo mu miryango yabo, abo bidakunze Leta ibashyingure mu cyubahiro.
Abatabazi bavuga ko gutaburura iyo mibiri bishobora kuzatwara umwaka wose.