U Rwanda Rugiye Kumva Umwanzuro W’Urukiko Ku Kirego Cya DRC

Hasigaye iminsi mike uru rukiko rugatangaza icyo wanzuye ku cyifuzo cy'u Rwanda.

Hazaba ari kuwa Kane Tariki 26, Kamena, 2025 ubwo u Rwanda ruzumva umwanzuro w’Urukiko Nyafurika rushinzwe uburenganzira bw’abantu ku ngingo yerekeye ibyo rwasabye by’uko uru rukiko rwatesha agaciro ibirego DRC yarureze.

Muri Gashyantare 2025 Repubulika ya Demukarasi ya Congo yagejeje muri uru rukiko ikirego cy’uko u Rwanda rwayiteye, ruyicira abaturage kandi ruyisahura amabuye y’agaciro mu gihe cy’imyaka 30.

Abanyamategeko b’u Rwanda, barrio bahagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, basabye Inteko iburanisha ko ikirego cya DRC kitahabwa agaciro.

Ubu, ubwanditsi bw’uru Rukiko bwatangaje ko ku itariki yavuzwe haruguru hazatangazwa icyemezo cyafashwe ku byo u Rwanda rwasabye.

- Kwmamaza -

Itangazo hari aho rigira riti: ” Ubwanditsi bw’uru rukiko buramenyesha ahavugwa muri iyi dosiye ko ruzabamenyesha ibyo rwemeje ku iburanisha riheruka, bakazabimenyeshwa Tariki 26, Kamena, 2025 saa yine za mu gitondo ku isaha ya Arusha”.

Mu iburanisha riheruka ryamaze iminsi ibiri. hagati ya 12 na 13, Gashyantare, urukiko rwasabye buri ruhande kwandika mu buryo burambuye ibisobanura uruhare rwarwo, rukabishyiraho umugereka uriho izindi ngingo zishyigikira ibyo rwavuze, kugira ngo ruzasuzume ibyo byose mbere y’uko rwanzura.

Abanyamategeko b’u Rwanda bavuga ko ibyo DRC irega iki gihugu bidafashije bityo ku bikwiye kwimwa amaso n’amatwi.

Bavuga ko ibyo ruregwa bishingiye ahanini ku mabwire Guverinoma ya DRC yavanye mu itangazamakuru no mu miryango mpuzamahanga, bidafite aho bihuriye n’ukuri ku ibiriho.

Kigali kandi isaba Urukiko gutesha agaciro n’ibindi birego byose  DRC irega u Rwanda.

Uruhande rwa DRC rwo ruvuga ko uru rukiko rukwiye kwerekana ko rufite ubushobozi bwo kuburanisha ibihugu byasinye amasezerano arushyiraho, rukabikora binyuze mu guha agaciro ibirego byarwo.

DRC irega u Rwanda ibyaha ivuga ko rwakoreye ku butaka bwayo guhera mu mwaka wa 2021 ndetse na mbere yaho mu bihe bitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto