Ubugenzuzi bwakozwe N’Urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bwerekana ko abakozi ba Irembo bimye abaturage 270,571 serivisi bari barangije kwishyura ntibanabwirwa icyabiteye.
Paji ya 39 muri paji zose 140 zigize raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yanditsweho ko abakozi b’uru rwego banze ubusabe bw’abaturage bakaga serivizi bari barangije no kwishyura.
Handitsemo ko abaturage bangiwe izo serivisi bishyuye ntibamenyeshwa impamvu zabyo.
Urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ruvuga ko ibyo rwabibonye nyuma y’ubugenzuzi bwarebye ibyakorewe mu Irembo hagati ya Werurwe 2023 na Nzeri. 2025.
Haranditse hati: “ Dusanga hari abantu 270,571 basabye serivisi ariko ntibazihabwa. Izo serivisi ni izitangwa n’inzego z’ibanze.”
Ubugenzuzi bwakozwe N’Urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bwerekana ko abakozi ba Irembo bimye abaturage 270,571 serivisi bari barangije kwishyura.
Paji ya 39 muri paji zose 140 zigize raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yanditweho ko abakozi b’uru rwego banze ubusabe bw’abaturage bakaga serivizi barangije no kuzishyura.
Handitsemo ko abaturage bangiwe izo serivisi bishyuye ntibamenyeshwa impamvu zabyo.
Urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ruvuga ko ibyo rwabibonye nyuma y’ubugenzuzi bwarebye ibyakorewe mu Irembo hagati ya Werurwe 2023 na Nzeri. 2025.
Haranditse hati: “ Dusanga hari abantu 270,571 basabye serivisi ariko ntibazihabwa. Izo serivisi ni izitangwa n’inzego z’ibanze, izo guhabwa equivalence, izo kwa noteri n’izo guhererekanya ubutaka umuntu ahabwa nk’impano.”
Abakozi ba Irembo babishinzwe bavugwaho kwanga ubusabe batabanje gusaba ibindi bisobanuro ku muntu ubwatse, ibyo bigatuma uwo muntu yongera kwishyura andi mafaranga nyuma yo kongera kuzuza ibibura.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi ko urwego ayobora rwagiriye Irembo inana yo kunoza ‘system’ yabo bakajya bamenya hakiri kare ibibura mbere yo kwanga guha serivisi uwayishyuye.
Serivisi za Irembo zatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015, nyuma y’uko ikigo RwandaOnline gifatanyije na Leta y’u Rwanda batangije urubuga rwa IremboGov rugamije gutanga serivisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Irembo ryatangiye gukora ku mugaragaro muri Nyakanga 2015, rifite intego yo korohereza abaturage kubona serivisi za Leta batagombye kujya ku biro by’inzego zitandukanye.
Icyiciro cya mbere (2015–2017) cyari icyo Irembo ryatangiranye serivisi nke z’ibanze zirimo:
Icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’uko umuntu ari ingaragu, icyemezo cy’aho umuntu atuye na serivisi z’abinjira n’abasohoka.
Abaturage benshi batangiye kubikoresha kugeza ubwo bigaragaye ko hakenewe kongerwamo izindi serivisi.
Icyiciro cya kabiri cyo kwagura serivisi (2017–2020), cyatumye Irembo ryongeramo serivisi nyinshi zirenga 80 za Leta harimo:
Kwiyandikisha gukora ibizamini bya gutwara ibinyabiziga, gusaba passport, serivisi z’ubutaka, mituweli, ibyangombya by’uko utafunzwe n’ibindi.
Nyuma hatangiye gutangwa “e-certificates”, ni ukuvuga impapuro zemewe mu buryo bw’ikoranabuhanga zitagisaba kujya kuzifata ku biro bya Leta.
Icyiciro cya IremboGov cyo guhera 2020 kugeza n’ubu cyazanye impinduka zituma hashyirwaho serivisi nyinshi kandi zorohereza umuturage kuzibona.
Abaturage bahawe uburyo bwo kwisabira serivisi bakoresheje Telefoni zigendanwa zaba izigezweho cyangwa izisanzwe.
Icyo gihe hatangijwe serivisi 22 zavuguruwe mbere y’uko izindi zikurikiraho.
Ubu hari icyiciro cy’ikoranabuhanga ryagutse aho Irembo ritanga serivisi zirenga 100 za Leta kandi zikoreshwa n’abaturage miliyoni nyinshi ku mwaka.

