Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Irushanwa Rya Billard Rigiye Gutangira Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Irushanwa Rya Billard Rigiye Gutangira Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 February 2022 4:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku nshuro ya kabiri abakinnyi b’umukino ukinirwa ku meza bita billard bagiye guhura barushanwe uzahita abandi azahembwe Frw 150 000. Ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere ryatwawe na Philbert Dushimiyimana.

Abashaka guhatana muri uyu mukino, baba abasore cyangwa bagomba kwiyandikisha bakishyura  Frw 10 000.

Irushanwa ku nshuro ya kabiri rizangira taliki 04 n’iya 05, Werurwe, 2022.

Kugeza ubu bamwe mu bakinnyi b’uyu mukino bamamaye ni Nyirimanzi, Ludoviko, Dushimiyimana( bahimba Kimisagara) na Gisamanzuki.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Aba bagabo baserukiye u Rwanda mu marushanwa y’uyu mukino yabereye mu Bushinwa bitwara neza.

Ni irushanwa rizaba ribaye ku nshuro ya kabiri

Umukino wa billard ni umwe mu mikino ikinirwa ku meza, akenshi ugakinirwa mu tubari, abantu bari gusoma agacupa.

Bonaventure Kubwimana wateguye iri rushanwa avuga ko yabikoze kugira ngo abafite impano muri uyu mukino bibagirire akamaro.

Yongeraho ko abakinnyi bitwara neza muri uyu mukino bituma bazamura urwego rwabo rw’imikinire bakazahangana kandi bagatsinda abo bazahura mu mikino mpuzamahanga.

Uzegukana iri rushanwa azahembwa ibihumbi ijana na mirongo itanu (Frw 150 000frw) uwa kabiri ahembwe Frw 20,000  naho uwa gatatu ahabwe Frw  10 000.

- Advertisement -

Bazahaba ibikombe n’imidali.

Billard: Umukino ukomoka ibwami

Abanyamateka bavuga ko umukino wa billard wamenyekanye cyane ibwami mu Bufaransa ubwo bwategekwaga n’umwami Louis XI( 1461-1483).

Waje kumenyekana kandi uramamara cyane ubwo u Bufaransa bwategekwaga n’umwami Louis XIV wari umunyagitugu ariko agakunda amajyambere.

Louis XIV

Mu Bwongereza n’aho baje kuwumenya barawukunda uhinduka umukino w’abasilimu bakinira ahantu banywa agakawa.

Uko imyaka yahitaga indi igataha, ni ko ababaji babazaga ameza yo gukinira ho billard meza  kandi aconze neza kurushaho.

Ubwo ni ko n’udupira ndetse n’inkoni za billard zakorwaga neza kugira ngo zishobora kuboneza ku gapira no mu kanogo.

Ku ikubitiro, udupira twa billard twabaga tubumbwe mu ibumba, ahandi bakadukora mu biti baburungushuye.

Abakire bo bakoraga udupira twa billard mu mahembe y’inzovu.

Kugeza n’ubu kandi billard iracyari umukino w’abasilimu bahuriye mu kabari basoma icupa.

TAGGED:BillardBufaransaBwongerezafeaturedUmukinoUmwami
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuyobozi Bw’Umujyi Wa Kigali ‘Bwisubiyeho’ Ku Cyemezo Bwari Bwafashe
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Umuyobozi Mu Kigo Giteza Imbere Itumanaho Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?