Irushanwa Ryo Kwibuka Abakinaga Volley Bazize Jenoside Ryasubitswe

Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball ryatangaje ko kubera impamvu ryise ko ritariturutseho, irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abakinaga Volleyball bazize Jenoside (Volleyball Genocide Memorial Tournament) risubitswe.

Taarifa Rwanda ifite amakuru y’uko byatewe n’uko imwe mu matariki ryari buzabereho, ari yo Tariki 08, Kamena, yahuriranye n’irindi mpuzamahanga rizabera mu Rwanda ryitwa Kigali International Peace Marathon.

Itangazo iri shyirahamwe ryasohoreye kuri X  mu masaha akuze yo kuri uyu wa Mbere rivuga ko iri rushanwa risubitswe kubera impamvu zitabaturitseho bityo ko  ryimuriwe ku yandi mataliki.

Kuri X haranditse hati: “Kubera impamvu zitaduturutseho, irushanwa ryo kwibuka ryiswe Volleyball Genocide Memorial Tournament 2025, ryari riteganyijwe kuba ku matariki ya 6, 7 na 8, Kamena, 2025, ntirikibaye kuri ayo matariki, ahubwo ryimuriwe ku matariki ya 20, 21 na 22 Kamena 2025”.

- Kwmamaza -
Iri tangazo ntirisobanura icyateye iri subikwa.

Kugeza ubu Uganda na Kenya nibyo bihugu byari byaramaze kwemera kuzohereza amakipe yayo ngo yitabire iryo rushanwa ngarukamwaka.

Ni irushanwa rikinwa mu rwego rwo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi ba Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Haburaga iminsi itatu gusa ngo ritangire kandi hari ikipe imwe yo muri Kenya yari yamaze kwishyura imwe muri Hoteli izacumbikamo i Kigali none abayigize bavuga ko kuba bisubitswe bibahombeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version