Burundi: Abanyamakuru Bahawe Umuburo

Ibinyamakuru byanditse. Ifoto y'ikigereranyo.

Minisitiri ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga muri Guverinoma y’Uburundi witwa Léocadie Ndacayisaba yabwiye abanyamakuru bo muri iki gihugu kwirinda ikintu cyose cyazakurura amacakubiri mu baturage mu bihe by’amatora.

Yabivuze muri iki gihe Abarundi bari kwitegura amatora y’Abadepite n’abayobozi ba Komini.

Abanyamakuru bo muri iki gihugu baherutse kwihuriza hamwe, bakora icyo bise ‘Synergie’ kugira ngo bazabone uko bakorana mu gutara no gutangaza uko kwiyamamaza, imigendekere y’amatora n’ibizayavamo bizagenda.

Abakora umwuga w’itangazamakuru bamaze kwegeranya amafaranga n’ibikoresho rusange bazakenera mu kazi kabo muri iki gihe no mu gihe amatora nyirizina azatangirira.

- Kwmamaza -

Minisitiri Léocadie Ndacayisaba yabwiye abanyamakuru ko bakwiye kwirinda kuzaba intandaro y’ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma amatora agenda nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ati: “ Abanyamakuru bagomba kuzakora kinyamwuga, bakirinda gutara no gutangaza amakuru yatuma abaturage bacikamo igikuba cyangwa bamwe bagafata abandi nk’abanzi babo”.

Minisitiri Léocadie Ndacayisaba( Ifoto@Burundi Iwacu).

Umuvugizi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Burundi witwa François Bizimana yibukije abanyamakuru ingingo y’Itegeko ihana abazana amacakubiri mu baturage igihe icyo ari cyo cyose.

Ni ingingo ya 239 y’itegeko rigena imigendekere myiza y’amatora.

Ati: “ Uwishe iri tegeko ahanishwa igifungo kiri hagati y’itanu n’imyaka 10 n’amande ya BIF 800.000 na BIF  4.000.000 bityo rero mwigengesere”.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyamakuru bo mu Burundi witwa Oscar Nzohabonayo yabwiye bagenzi be ko hari bamwe batazabona uko bakurikirana amatora kubera ko hari umubare wagabanyijwe bitewe n’uko n’ibiro by’itora nabyo byagabanutse.

Ikinyamakuru Burundi Iwacu kivuga ko radio na televiziyo zemerewe kuzakurikirana amatora, zizaba zifite ibiro byo kuyakurikiraniramo biri aho Radio-Télévision Nationale Burundaise(RTNB) ikorera.

Abandika kuri murandasi cyangwa mu bundi buryo, bazakorera akazi kabo mu Biro by’icapiro ry’igihugu ryitwa PPB, les Publications de la Presse Burundaise.

Icyo abanyamakuru bo mu Burundi basa n’abatumvikanaho mu rugero runaka ni ingingo y’uko bose bazajya bakurikirana ikintu kimwe, ahantu hamwe kandi batangaza inkuru mu gihe gisa n’icyegeranye.

Kugeza ubu radios 29 ziromo iz’abaturage ukongeraho na televiziyo zirindwi nizo zizakurikirana iby’ayo matora mu gihe ibinyamakuru 26  byandika ari byo byemerewe kuzakora uwo murimo uteganyijwe mu mezi make ari imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version