Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prudence Sebahizi yavuze ko intego y’ishoramari ari uko ibirivamo bituma imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza.
Yabibwiye itangazamakuru nyuma yo gutangiza inama y’Ihuriro ry’abashoramari bo mu Karere ka Nyagatare yiswe Nyagatare Investment Forum yabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 22, Ugushyingo, 2024.
Sebahizi avuga ko kugira ngo imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza ari ngombwa ko inganda zishingwa, ariko nanone bigakorwa habanje kurebwa ibikenewe ahantu hihariye nko muri Nyagatare cyangwa ahandi.
Avuga ko inganda zikwiye gushingwa mu rwego rwo gutanga ibisubizo ku bibazo bihari, zikaba inganda zikora ibitakorwaga.
Asanga kugira ngo ibiciro ku biribwa bigabanuke ku isoko, ari ngombwa ko hongerwa ibitunganyirizwa mu nganda kugira ngo byoherezwe hanze.
Iyo ibyo igihugu gitumiza hanze biruta ibyo cyohereza yo, bituma gisohora amadovize menshi bigatera ifaranga ryacyo guta agaciro.
Abashoramari bo mu Karere ka Nyagatare baganiriye n’ubuyobozi bwa RDB na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda uko ishoramari rihakorerwa ryakongerwamo imbaraga. Kabamo abashomari bashoye mu buhinzi, ubworozi, gutunganya amabuye agakorwamo amakaro n’ibindi.
Muri aka Karere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi biri mu byongererwa agaciro binyuze mu nganda zahubatswe zirimo Inyange Milk Powder Plant ruherutse gutahwa na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente.
Nyagatare kandi ifite intego yo guhaza mu biribwa abayituye bose igasagurira n’ahandi.
Ikigo kitwa Gabiro Agri-Businesss Hub ni ahantu hari gutunganywa hegitari nyinshi kugira ngo zizahingweho ibigori, soya, ibirayi, imbuto n’imboga byinshi kandi bikazatunganyirizwa muri aka Karere bikongererwa agaciro.
Ni inama ihuza abacuruzi n’abandi yitabiriwe kandi na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prudence Sebahizi.
Bayise Nyagatare Investment Forum.
Ushinzwe guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi muri RDB Michelle Umurungi ashima abatekereje gutumiza iriya nama, akavuga ko ari uburyo bwo guteza imbere ubukungu bw’aka Karere ndetse n’ubw’u Rwanda muri rusange.
Umurungi avuga ko ikigo akorera cyashyizeho uburyo bwo gufasha abashoramari kuyishora mu Rwanda kugira ngo bakore akazi kabo.
Ati: “ Mu myaka itanu igize NST 2 ishoramari ari ingenzi, kandi rizazamuka mu mafaranga arishorwamo”.
Yasabye abashoramari gukora ubushakashatsi kugira ngo bamenye ahari amahirwe yo gushorwamo cyane cyane mu buhinzi no mu bworozi kuko ari yo mirimo iganje muri Nyagatare.
Avuga ko kuba aka Karere gakora kuri Uganda no kuri Tanzania ari uburyo bubereye abashoramari, bwabafasha mu kazi kabo.
Rubingisa Pudence uyobora Intara y’Uburasirazuba avuga ko inama nk’iriya ari uburyo bwiza ku bayituye bwo kugaragaza no kuganira ku mahirwe y’ishoramari ahari.
Avuga ko icy’ingenzi gikwiye kugaragara muri iyi nama ari ukureba uko ubwinshi bw’umusaruro w’ibiboneka muri aka gace bwazamurwa.
Ati: “Aka Karere gaherereye ahantu heza, harimo n’uko kari ahantu u Rwanda rwatangiriye kubohorerwa. Ibyo byaduhaye amahirwe manini yo kuzamura ubukerarugendo”.
Akarere ka Nyagatare gatuwe n’abantu barenga 653,000 kandi abenshi ni urubyiruko.
Ni akarere ka kabiri gatuwe n’abaturage benshi nyuma y’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Mu mirenge 14 ikagize, irindwi ikora ku mipaka ya Tanzania na Uganda.
Nyagatare itunze inka zirenga 220,000 n’ihene zigera ku 150,000 n’andi matungo magufi.
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Prudence Sebahizi yasabye abaje muri ririya huriro kurebera hamwe ibibura ngo ishoramari muri aka Karere ryagurwe.
Yavuze ko ingamba zose zizafatwa mu ishoramari ry’i Nyagatare cyangwa ahandi, rigomba kuba riri mu murongo w’ibyo igihugu giteganya kugeraho muri gahunda yitwa NST 2 izamara imyaka itanu iri imbere.
U Rwanda rufite intego z’uko mu Rwanda 2035, Umunyarwanda azaba yinjiza $5000 buri mwaka.
Muri iki gihe(2024) buri Munyarwanda yinjiza byibura $ 1000.
Mu mwaka wa 2050 intego ni uko buri Munyarwanda azaba abona $12,000, iyo ikaba ari yo ntego y’u Rwanda.
Kugira ngo ibyo bigerwego, Minisitiri Sebahizi avuga ko buri myaka itanu, ishoramari ry’abikorera rigomba kwikuba kabiri.
Bivuze ko buri mwaka buri mushoramari yajya yongeraho 20% by’ibyo ashora.