Polisi y’u Rwanda yaraye ikoreye umukwabo mu Mudugudu wa Agateko, Akagari ka Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ihafatira barindwi ikekaho ubujura bwari bumaze iminsi buhavugwa.
Umukwabo wa Polisi ubaye habura igihe gito ngo muri Kibeho bakire abazaza kuhasengera mu gikorwa kiba buri taliki 28, Ugushyingo.
Abafashwe muri uriya mukwabo bafite hagati y’imyaka 19 n’imyaka 40.
Polisi ibakekaho kwiba amasakoshi, telefone, kwiba imyaka n’ibindi bikunze kuzanwa n’abaza kwitabira kiriya gikorwa cy’iyobokamana ngarukamwaka.
Umukuru w’Umudugudu w’Agateko, Aloys Habyarimana yasobanuriye itangazamakuru uko iki kibazo kifashe.
Ati: “Abo bantu bafashwe kuko batezaga umutekano muke binyuze mu bujura, gukora urugomo, gutega abantu bakabakubita, bakabambura telefone n’ibindi baba bafite. Ku bagabo bo hakiyongeraho guhohotera abagore babo iyo batashye basinze”.
Undi muturage witwa Thérèse Nyiramana utuye i Kibeho yabwiye Kigali Today ati:“Ino aha haba abajura biba inka bakabuza abantu kuryama, babona n’iyo hene cyangwa n’uwo mwenda bagatwara. Nako iyo bageze mu nzu ntacyo basiga. No gutega abantu mu muhanda nk’uku nguku nka saa mbili, saa moya ugiye nko guhaha bwakwiriyeho, bakubonana ako gatelefone bakakakwambura…”
Avuga ko nubwo abafashwe ari bake ugereranyije n’abakekwaho gukora ibyo byaha, abatuye i Kibeho bavuga ko bizeye agahenge mu gihe kiri imbere.
Nyiramana ati: “Agahenge karahari, gusa nyine baba bafite abandi bakorana. Icyakora iyo babonye havuyemo umuntu bagira ubwoba”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Aphrodice Nkurunziza, we aburira abajura kubireka, bagakora kuko, nk’uko abivuga, imirimo itabuze iwabo.
Agira ati:“Turasaba abaturage bacu kureka ubujura ahubwo bikitabira umurimo bakoresheje amaboko yabo. Bareke gushaka kurya ibyo bataruhiye”.
Yatangaje ko urubyiruko rufite imbaraga rwagombye kwitabira imirimo iri hirya no hino mu Karere.
Iyo irimo iyo gukora amaterasi ikeneye abakozi benshi kugira ngo imirimo irangire vuba.
kuko kuri ubu bari gukoresha abagera ku 1900 gusa kandi bakeneye gutunganya hegitari zigera ku 100.
Yungamo ati “Dufite n’ubuhinzi bw’icyayi kandi muri iki gihe turi kugitera, kukibagara no kugisarura. Imirimo irahari. Uretse ko nta n’umuntu nabonye wakijijwe no kwiba. Nta mpamvu yo kwiroha mu bujura.”
Ubujura n’urugomo nibyo byaha biza ku mwanya wa mbere mu bifungisha Abanyarwanda benshi kandi abarenga 50% ni urubyiruko.
Ubukene bishingiye ahanini ku kuba abantu batarize ngo baminuze no kuba imirimo ihangwa idakunze kugezwa mu cyaro biri mu bitiza umurindi ubujura.
Indi wasoma:
Abantu 18,000 Bitabiriye Isabukuru Y’Amabonekerwa Y’i Kibeho