Putin Yabwiye Abahaye Ukraine Missiles Ko Bakoze Ikosa Rikomeye

Putin yabwiye abafasha Ukraine ko mu kuyiha missiles zo kurasa ku Burusiya bakoze ikosa rikomeye

Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yavuze ko abaherutse guha Ukraine missiles zo kurasa mu Burusiya, bakoze ikosa rikomeye kuko bizayikoraho. Mu minsi mike Ukraine yarashe missiles mu Burusiya yari iherutse guhabwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Izo missiles zitwa Atmics zifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 300, zikaba zigera mu bice bitandukanye by’Uburusiya.

Icyakora kurasa mu ntera ireshya gutyo mu gihugu cya mbere kinini ku isi ni ukurasa ahantu hato.

Uburusiya bufite ubuso bwa km2 17,098,246 kikaba gituwe n’abaturage barenga miliyoni 148.

- Kwmamaza -

Nyuma yo kubona ko Ukraine irashe mu Burusiya, nabwo bwaje kwihimura burasa muri Ukraine imwe muri missiles zikomeye ku isi  abo mu Burengerazuba bw’isi bise ko ari ‘hypersonic ballistic missile’ ni ukuvuga ibisasu biremereye cyane.

Putin yavuze ko abahaye Ukraine biriya bisasu bya Atmics ikabirasa mu gihugu cye bayihemukiye kuko bizatuma ihura n’akaga.

Ku rundi ruhande,  Ubwongereza n’Ubufaransa byo byasezeranyije amahanga ko bitazatererana Ukraine.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Lammy na mugenzi we Jean-Noel Barrot ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta y’Ubufaransa babwiye BBC ko ibihugu byabo bizakomeza guhangana na Putin binyuze mu kuba hafi  Ukraine.

Basubizaga Putin ushinja abo mu Burengerazuba bw’isi kuba nyirabayazana w’intambara ya Ukraine n’Uburusiya.

Lammy na Barrot bavuga ko iyo Putin avuga biriya yirengagiza ko ari we watangije iriya ntambara iri kurwanywa ubu.

Bemeza ko intambara uriya mugabo yatangije yatumye imiterere y’ibibera ku isi ihinduka, isi ijya mu kaga yaherukaga guhura nako mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi(1939-1945).

Abo muri iki gice cy’isi bavuga ko Putin ashaka ko isi ijya mu ntambara iri ku rwego rw’isi, ikarenga imipaka ya Ukraine ikajya n’ahandi.

Ubwo iyi ntambara yatangiraga mu mwaka wa 2022, hari amakuru yavugaga ko Uburusiya bufite gahunda yo kuzatera na Suwede, Pologne na Norway, ibihugu Uburusiya buvuga ko bishaka kujya muri OTAN/NATO.

Hari Umwongereza wigeze kuba umudipolomate witwa Daalder uvuga ko ikibabaje muri iki gihe ari uko Amerika yatinze guha Ukraine intwaro zo kurasa imbere mu Burusiya.

Yunzemo ko hari impungenge z’uko Donald Trump ashobora no kuzahagarika inkunga Amerika yahaga Ukraine, bikazatuma abaturage bayo bazahara.

Ubutegetsi bwo mu Burusiya bwavuze ko ibisasu buherutse kurasa muri Ukraine byari ibyo guha gasopo abayifasha kuko bitazabahira.

Buvuga ko kurasa biriya bisasu bikiri bishya kandi biremereye ari ubutumwa bwumvikana Uburusiya bwahaye Abanyamerika n’abandi bashyigikiye Ukraine ko ibyo barimo ari ubusazi.

Peskov uvugira ubutegetsi bw’Uburusiya avuga ko ibyo abashyigikiye Ukraine bakora bitari bukorwe ngo birangirire aho!

Avuga ko mbere yo kurasa kiriya gisasu babanje kubimenyesha Amerika mbere ho iminota 30.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version