Ishyaka Riyobora Igihugu Cyacu Ryakoze Amateka- Perezida W’U Bushinwa Xi

????????????????????????????????????

Mu gihe u Bushinwa bwitegura kwizihiza ikinyejana( imyaka 100) ishyaka riri ku butegetsi ritangiye kubuyobora, Perezida Xi Jinping yavuze ko kuva ririya shyaka ryashingwa, ryakoze ibyo andi mashyaka ku isi atigeze akora, riteza igihugu imbere kurusha andi yabayeho.

Xi yavuze ko abayoboke ba ririya shyaka bakomeje kuribera indahemuka, bakora uko bashoboye kugira ngo imirongo ryihaye igerweho.

Ibi Perezida Xi Jinping yabivuze nyuma yo kwambika imidari n’impeta by’ishimwe abayoboke b’indashyikirwa ba ririya shyaka mu muhango yaraye ayoboye wabereye mu Ngoro Ngari Y’Abashinwa iri i Beijing. Iyo Ngoro mu Cyongereza bayita Great Hall of the People.

Perezida Xi Jinping

Yagize ati: “ Abayoboke b’ishyaka ryacu the Communist Party of China (CPC)  bamaze imyaka 100 ari indahemuka ku busugire bwaryo n’ubw’igihugu cyacu, babikoze binyuze mu gushyira mu bikorwa imirongo yose ryihaye.”

- Advertisement -

Perezida Xi Jinping niwe Munyamabanga mukuru wa Komite nyobozi y’ishyaka CPC .

Xi Jinping yavuze ko umurongo ririya shyaka ryashyizeho wahaye abaturage uburyo bwo gukora bakiteza imbere ku rwego rutigeze rubaho mu mateka y’isi.

Ingoro Ngari y’Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa

Ishyaka riyobora u Bushinwa ryashinzwe mu mwaka wa 1921. Muri uyu mwaka riritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 100.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version