Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ishyaka Riyoboye u Burundi Rishima Uko FPR Inkotanyi Iyoboye u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ishyaka Riyoboye u Burundi Rishima Uko FPR Inkotanyi Iyoboye u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 April 2023 9:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga mukuru wungirije w’ishyaka riyoboye u Burundi CNDD-FDD Cyriaque Nshimiyimana akaba ari na Visi Perezida wa Sena  y’u Burundi avuga ko ibyo FPR Inkotanyi yagejeje ku Rwanda ari ingirakamaro kandi byagombye kubera urugero n’andi mashyaka ayoboye ibindi bihugu.

Avuga ko hari imyaka Abarundi batavugaho kubera ko batayizi kuko yari iy’intambara yo kubohora u Rwanda ariko ko iyo FPR Inkotanyi imaze iyobora u Rwanda yo ari ikimenyabose.

Cyriaque Nshimiyimana ati: “ Iby’iterambere byo turabona ko ryarahabaye kandi riragaragara.”

Avuga ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku mutekano n’isuku biruranga.

Cyriaque Nshimiyimana yari yitabiriye Inama y’Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi

Nshimiyimana avuga ko ibyo byombi ari byo byatumye amahanga yizera u Rwanda kuko yasanze ari igihugu gifite gahunda.

Umutekano kandi ngo watumye abaturage bakora ntacyo bikanga biteza imbere.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’ishyaka riyoboye u Burundi CNDD-FDD Cyriaque Nshimiyimana akaba ari na Visi Perezida w’u Burundi avuga ibyo FPR-Inkotanyi yagejeje ku Rwanda bigomba no kubera urugero ibihugu birukikije.

Cyriaque Nshimiyimana yari yitabiriye Inama y’Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi yaraye ibereye mu Ngoro y’uyu Muryango iri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Yatumiwemo abayobora amashyaka akomeye ku isi, abahanga mu bukungu, mu mateka, muri Polititi no bindi kugira ngo baganire ku rugendo rw’imyaka 35 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe.

TAGGED:BurundiCNDD-FDDFPRInkotanyiRwandaSena
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kirehe: Akurikiranyweho Kwica Umwana We Amuta Mu Musarane
Next Article Uburayi Ntibushaka Ko U Burusiya Buyobora Akanama Ka UN Gashinzwe Amahoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?