Ishyaka Rya Tshisekedi Riravugwamo Amacakubiri Akomeye

UDPS ni ryo shyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu myaka irenga itanu ishize. Icyakora ngo ubu ririmo amacakubiri akomeye.

Ababirebera hafi bavuga ko intandaro y’uwo mwuka mubi ari imikorere y’Umunyamabanga mukuru waryo witwa Augustin Kabuya, bamwe bashinja kuyobora nabi no kubangamira abakada bakomeye.

Bavuga ko ari ngombwa ko avaho hakajyaho umuntu wahuriza hamwe abarwanashyaka bose.

Augustin Kabuya

Bivugwa ko ibibazo bya Politiki biri mu ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari ikibazo kimaze igihe ariko ubu ngo cyamaze kujya hanze.

Ngo si iby’ejo!

Si iby’ejo kuko ari ibintu bavuga ko byatangiye mu mwaka wa 2019 ubwo Tshisekedi wari Chairman waryo yarekaga izi nshingano akazisigira Jean-Marc Kabund na Augustin Kabuya, umwe akaba Chairman undi akaba Umunyamabanga mukuru.

Bidatinze Kabund yaje kugira ibyo atumvikanaho na Tshisekedi bimuviramo gufatwa arafungwa, Kabuya akomeza kuba mu buyobozi akajya aha raporo Perezida wenyine.

Uko igihe cyatambukaga niko na Kabuya nawe hari abatangiye kutamwiyumvamo, bakamufata nk’umuntu wikomeza, utazi gukorana n’abandi.

Ndetse byaje gutuma hari abavuga ko akwiye gusimburwa na Déogratias Bizibu.

Déogratias Bizibu

Ibi byatumye mu ishyaka havuka ibice bibiri, kimwe ku ruhande rwa Kabumba ikindi ku ruhande rwa Bizibu.

Muri iyi rwaserera niho umwe mu ba Depite bakomeye akaba n’umukada witwa Eteni Longondo yasabye ko iby’ishyaka riri ku butegetsi bikwiye gusubirwamo, ibintu bigahabwa umurongo.

Uku kutumvikana byarakomeye ku buryo Perezida Tshisekedi muri iki gihe ari kugerageza kureba uko yabihosha, abantu bagakorana mu bwumvikane.

Gusa ngo ntibimworoheye kuko nubwo hari abasaba ko yirukana Kabuya we amushyigikiye.

Kuba atarirukanwa mu ishyaka ngo bishingiye gusa k’ukuba Perezida amukingiye ikibaba.

Ibiri mu ishyaka riri ku butegetsi birakomeye ku buryo byanabaye ngombwa ko Nyina wa Perezida Tshisekedi witwa Marthe Kasalu abijyamo kugira ngo acubye uburakari bw’abo ku ruhande rwa Bizibu bashakaga no kujya kwigarurira ibiro bikuru by’ishyaka riri ku butegetsi.

Aho Se wa Tshisekedi atabarukiye, hari taliki 01, Gashyantare, 2017, Nyina niwe wasigaye ari umubyeyi wubashwe hose.

Etienne Tshisekedi yari umunyapolitiki ukomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko yatangiye kuba umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi kuva ku ngoma ya Mobuto Sese Seko Wazabanga( 14, Ugushyingo, 1930 – 7, Nzeri, 1997).

Mobutu Sese Seko

Ishyaka Felix Tshisekedi ayobora muri iki gihe ni iryo Se yashinze mu mwaka wa 1982, kuva icyo gihe rikaba ryaraharaniye ubutegetsi riza kubugeraho Etienne Tshisekedi amaze gutabaruka.

Ryahanganye na Mobutu rihangana ndetse na ba Kabila bombi.

Mu muhati we wo kunga impande zihanganye, umubyeyi wa Tshisekedi azibwira ko kunga ubumwe ari bwo buryo bwonyine bwazatuma ishyaka ritsinda amatora yo mu mwaka wa 2028.

Kugeza ubu amakuru avuga ko abanyapolitiki bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo batangiye kwitegura amatora yo mu myaka ine iri imbere.

Icyo abantu bagomba kuzirikana ariko ni uko Itegeko nshinga rya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ritemera ko Tshisekedi azongera kwiyamamaza.

Abo mu ishyaka rye ibyo barabizi ariko barashaka ko rikomeza gutegeka kandi ntawamenya niba hatazabaho guhindura ingingo mu Itegeko Nshinga imubuza kongera kwiyamamaza.

Tshisekedi yageze kubwira abanyamakuru ubwo yari ari mu Bufaransa ko ibyo guhindura Itegeko Nshinga atari we ubigena ahubwo ko ari ibyifuzo by’abaturage bishyirwa mu bikorwa, bigakorwa binyuze mu ntumwa zabo ari zo Abadepite.

Bishatse kuvuga ko ateganya kuzashyiraho Komisiyo yo kwiga niba nta buryo ririya tegeko ryahindurwa, ingingo imugonga ikavanwamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version