Rebecca Cheptegei Arashyingurwa Mu Cyubahiro Cya Gisirikare

Rebecca Cheptegei

Umunya Uganda[kazi] Rebecca Cheptegei uherutse gutwika n’umukunzi we arashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu taliki 14, Nzeri, 2024 mu cyubahiro cya gisirikare.

Yari umukinnyi kabuhariwe mu kwiruka akaba yaratwitswe n’umukunzi we nyuma yo kuva mu Bufaransa mu mikino Olimpiki yitwaye neza.

Akaga ko gutwikwa kamugezeho ubwo yari yasarubiye muri Kenya ngo yishimire umwanya wa 44 yari aherutse kwegukana mu mikino olimpiki ubwo yasiganwaga taliki 11, Kanama, 2024.

Aho yari agiye kwitoreza niho hanyuma yakoreye ibyo kwiruka kuko mu gihe cyakurikiyeho yasutsweho amavuta n’uwigeze kumubera umukunzi, uyu akaba akomoka muri Kenya.

Nyuma y’ibyumweru bitatu avuye mu mikino olimpiki, uwahoze ari umukunzi we witwa Dickson Ndiema Marangach yamusutseho amavuta ashyushye ubwo undi yari avuye gusenga ari kumwe n’abakobwa be babiri na mushiki we muto.

Byabereye ahitwa Kinyoro nk’uko Polisi ya Kenya n’abo mu muryango wa Cheptegei babibwiye itangazamakuru.

Se yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko umukobwa we yari yarabwiye Polisi ko afitiye Marangach ubwoba ariko ibyima amatwi.

Nyuma y’iminsi ibiri yakurikiyeho nibwo yamusukagaho ubuto bushyushye, ubushye buri ku kigero cya 80% buza kumuviramo urupfu.

Ubwo yari arwariye kwa muganga, uriya mugore yabwiye Se ko yumva nta cyizere cyo gukira afite.

Yasabye Se ko napfa azashyingurwa muri Uganda.

The East African yanditse ko urupfu rw’uriya mugore rwarakaje bagenzi be bo muri Kenya bavugaga ko abaye uwa gatatu wishwe n’umukunzi we mu gihe  cy’imyaka itatu.

Arashyingurwa mu cyubahiro cya gisirikare

Muri Kenya hari imibare itangwa na  Guverinoma y’uko umugore umwe mu bagore batatu akorerwa ihohoterwa.

Abo bagore cyangwa abakobwa bafite hagati y’imyaka 15 n’imyaka 49 iyi ikaba imibare yo guhera mu mwaka wa 2022.

Ikibazo abagore bo muri Kenya bamamaye mu kwiruka kandi bikabahira ni uko bahohoterwa n’abakunzi babo baba bashaka ko bagabana ku madolari ($) baba batsindiye.

Intsinzi Cheptegei yagize mu mikino itandukanye nizo zatumye yamamara cyane.

Mu mwaka wa 2021 yatwaye umudali wa zahabu mu isiganwa ryabereye muri Thailand mu isiganwa ryitwaga 2021 World Mountain and Trail Running Championships.

Mu mwaka wa 2022 yatsindiye undi mudali mu isiganwa ryabereye mu Butaliyani ryiswe Padova Marathon.

Nyakwigendera yakomokaga muri Uganda akaba yaravutse mu mwaka wa 1991.

Yamenyanye n’uwamutwitse mu myaka yakurikiyeho ubwo yajyaga kwitoreza muri Kenya ngo akorane n’abandi bantu bazi kwiruka agire icyo abigiraho.

Byaramuhiriye aba icyamamare mu kwiruka, bimuhesha ishema we n’igihugu cye, Uganda.

Umukunzi we nawe yaje gupfa nyuma y’igihe gito Cheptegei apfuye azira ubushye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version