Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ishyamba Si Ryeru Muri Kaminuza Ya Makerere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ishyamba Si Ryeru Muri Kaminuza Ya Makerere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 April 2023 2:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko uwiyamamarizaga kuyobora abandi banyeshuri ariko akaba ari uwo mu ishyaka rya Bobi Wine ryitwa National Unity Platform( NUP) akuwe ku rutonde bikarakaza abo muri iri shyaka, hari bamwe mu biga muri iriya Kaminuza batangiye gutabwa muri yombi.

Uwabanjirije abandi ni umukobwa wo muri NUP witwa Nattabi Margaret wafashwe na Polisi ubwo yari ayoboye ikiganiro we na bagenzi be bari bateguriye itangazamakuru.

Yabanje guha abanyamakuru ikiganiro

Robert Kyagulanyi Ssentamu( ni Bobi Wine) usanzwe uyobora iri shyaka yanditse kuri Twitter ko ibyo Polisi ya Uganda iri gukora ari agahomamunwa.

Yanditse ko Polisi yakoze ibidakurikije amategeko, ifata abanyeshuri bari batumiye itangazamakuru  ngo babwire abaturage akarengane mugenzi wabo yahuye nako ubwo yakurwaga ku rutonde.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nattabi Margaret na bagenzi be bafungiwe kuri station ya Polisi iri ahitwa Wandegeya.

Amafoto ari kuri Twitter yerekana uko abapolisi bateruye shishi itabona Nattabi bamushyira mu modoka ya polisi baramwandurukana.

Uyu mukobwa yafatwe ari guha ikiganiro abanyamakuru

Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uburyo uriya mukobwa ukiri muto yashyizwe muri iriya modoka kandi bikorwa n’abapolisi b’abagabo.

Bisanzwe bimenyerewe ko abapolisikazi ari bo bajya gufata no gufunga abagore cyangwa abakobwa bakurikiranyweho ibyaha runaka.

Ibintu byo muri Uganda muri Kaminuza ya Makerere  bijya gucika, byatangiye mu mpera z’Icyumweru gishize.

- Advertisement -

Icyo gihe umwe mu biyamamazaga ngo atorerwe kuyobora abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere yakuwe ku rutonde ku munota wa nyuma.

Amabwiriza yashingiweho avanwaho, yavugaga ko byakozwe kubera ko yiyamamarije ku iturufu y’ishyaka NUP.

Abayoboke b’iri shyaka barakajwe n’icyo gikorwa bituma muri iyi Kaminuza nkuru ya Uganda hatangira gututumba amakimbirane.

TAGGED:AbanyeshuriBobifeaturedKaminuzaUmukobwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ibiciro Bikomeje Kuzamuka
Next Article Ibihugu Kigize Ikitwa BRICS Bifite Umutungo Uruta Uw’Ibigize G7
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?