Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Isi Iragana Mu Ntambara Ya Gatatu Y’Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Isi Iragana Mu Ntambara Ya Gatatu Y’Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2024 11:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ibivugwa n’abakurikiranira hafi ibiri kuba mu isi ya none. Babishingira ku biri kubera mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine kuko nk’ubu Uburusiya buravugwaho guha Iran intwaro za kirimbuzi nayo ikabuha missiles nyinshi izarasa muri Ukraine igihe nikigera!

Ibi biravugwa kandi mu gihe Amerika n’Ubwongereza n’ibindi bihugu by’Uburayi baherutse guha Ukraine missiles nyinshi kandi zikomeye zo kuzarasa mu Burusiya.

Igisigaye kuri Ukraine ni uguhabwa uburenganzira n’Abanyamerika bwo kurasa mu Burusiya imbere.

Nubwo ari uko bimeze Uburusiya bwo buvuga ko kuburasaho bizaba ari ugukoza agati mu ntozi.

Kuba ku ruhande rumwe, hari ubufatanye hagati y’Uburusiya, Iran n’Ubushinwa( nubwo butabyerura) hakiyongeraho na Koreya ya ruguru, ku rundi ruhande hari Amerika, OTAN na Ukraine…ibi bikaba ibimenyetso by’uko isi yacitsemo ibice bibiri bityo ikaba yajya mu Ntambara y’Isi nk’uko byagenze mu zindi zabanje.

Ubutasi bw’Ubwongereza buvuga ko hari amakuru afatika y’uko Iran yahawe ubushobozi bwo gukora intwaro ya kirimbuzi yo mu bwoko bwa Nuclear bomb.

Ni amakuru ateye impungenge kuko Iran isanzwe ari igihugu bamwe bavuga ko ari gica, ko ari igihugu cyemera ku mugaragaro ko kibonye uburyo cyasiba ku ikarita ikindi gihugu, icyo kikaba Israel.

Ni igihugu kandi kivuga ko cyanga Abanyamerika urunuka bityo kuba cyajya mu ntambara nabo bikaba ari ibintu bishoboka.

Abanyamerika baherutse gusangira n’Abongereza amakuru y’ubutasi avuga ko Perezida Putin aherutse kwakira missiles zitwa Fath-360 zatanzwe na Iran byemejwe n’Umuyobozi wayo w’ikirenga Ayattolah Ali Khamenei.

Nyuma y’uko Abanyamerika babibonye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika witwa Antony Blinken yahise ajya mu Bwongereza kubiganiraho na mugenzi we David Lammy.

Blinken yabwiye Lammy ko Iran n’Uburusiya bafitanye imikoranire irambye kandi igamije kubangamira byinshi bikorerwa mu isi ya none.

Indi ngingo Amerika iri kuganira n’Uburusiya ni ukwemerera Ukraine gukoresha missiles London yabahaye zitwa Storm Shadow ariko iyi ngingo ntacyo barayemeranyaho.

Iran yo ihakana ko ifite gahunda yo gukora bombe ya kirimbuzi.

Mu gihe Iran ivugwaho gukorana n’Uburusiya muri iyi ngingo, ku rundi ruhande imaze iminsi irabana ay’ingwe na Israel kandi ku rwego rukomeye.

Byakomeye ubwo Israel yaciraga umuyobozi wa Hamas muri Iran ubwo yari yagiye mu muhango wo kurahira kwa Perezida wayo mushya.

Byarakaje Iran ivuga ko izihorera uko bizagenda kose n’igihe bizafata cyose.

TAGGED:HamasIngaboIntambaraIranIsraelUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiganiro Byo Kugarura Amahoro Mu Karere Birakomeje…
Next Article U Rwanda Rufite Ishusho Y’Uburyo Abantu Bava Mu Bibi Bakajya Mu Byiza-Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?