Isi Nitabare Abo Mu Ihembe Ry’Afurika, Inzara Irabarembeje

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, WFP, witwa Micheal Dunford aratabaza amahanga ngo atabare abaturage  bo mu Ihembe ry’Afurika bugarijwe n’inzara. Kugeza ubu abaturage bagera kuri miliyoni 20 barashonje bikomeye.

Icyakora amahanga muri iki gihe ahanze amaso muri Ukraine kubera intambara u Burusiya bwahashoje kurusha uko hari ahandi ku isi amahanga ahangayikiye.

Avuga ko amapfa ari muri kiriya gice, amaze imyaka ikabakaba 40, kandi ngo ikibi kurushaho ni uko muri ibyo bice hakunze no kuba intambara za Politiki n’izishingiye ku butaka n’amazi, bigaterwa n’uko ubutaka bwera bufite amazi ari macye.

Leta ya Kenya n’iya Somalia nizo zugarijwe na kiriya kibazo kurusha izindi.

- Kwmamaza -

Hari umugore wo muri Somalia witwa Fatouma Ankule uvuga ko uruhinja rwe rw’amezi arindwi rumaze igihe rutonka ntirunywe n’amata kubera ko nta biribwa bihagije abona ndetse ngo nta n’amatungo ahari yo gukama.

Igiteye impungenge kurusha ibindi ni uko hari n’abana bagera kuri miliyoni 15 bashonje cyane.

Umusaruro w’amata muri Kenya wagabanutse ku kigero cya 80%.

Ku rundi ruhande ariko,ngo n’amazi yabaye macye k’uburyo ahari akoreshwa mu kuyanywa, guteka ariko ntibakarabe.

Ikindi ni uko mu bihe bitandukanye, muri kiriya gice habaye andi mapfa akomeye.

Ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 2010-2011, hagati y’umwaka wa 2016-2017 ndetse n’umwaka wa 2020-2021.

Hejuru y’ibibazo byanditswe haruguru bitera ariya mapfa, hiyongeraho n’uko ikirere cyangiritse bigatuma ibihe by’imvura n’izuba bidasimburana uko byahoze.

Uku kudasimburana uko byahoze, bituma umusaruro urumba, amasoko y’amazi agakama, imigezi ikabura amazi bityo ubutayu bugakura.

Nk’uko byavuzwe haruguru, ibihugu bikize ku isi bisa n’aho nta handi bihanze amaso uretse muri Ukraine kubera intambara iri kurwana n’u Burusiya.

Ni intambara kandi ishobora kuzamara igihe kirekire kubera ko u Burusiya busa n’ubwiteguye gutangiza intambara ngari kurusha iyo bwatangije mu mezi abiri arenze ho iminsi micye ashize.

Iyi ntambara yatumye ibiciro ku isi bizamuka k’uburyo n’amafaranga ahari bamwe batakwemera kuyarekura batinya ko ibintu byazarushaho kuba bibi mu minsi iri imbere.

Akaga abo mu Ihembe ry’Afurika bafite kandi kaje cyangwa se, mu yandi magambo, kabanjirije icyorezo COVID-19.

Ingaruka iki cyorezo cyasigiye abantu nizo bari kurwana  nazo ngo barebe ko bakongera gusubira mu buzima bwakibanjirije.

N’ubwo kiriya kibazo gikomeye muri Somalia na Kenya, ariko hari n’ibindi bice by’Ihembe ry’Afurika bitamerewe neza harimo ibyo muri Ethiopia ndetse na Djibouti.

Abagore bahangayikishijwe no kubyara bagapfusha kubera inzara
Amatungo yishwe no kubura urwuri. Uyu mugore yafunze amazuru kubera umunuko
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version